Ubuhinde: Leta ishobora kongera guhirima bitewe n’ibitunguru

Igihugu cy’Ubuhinde gihanganye n’ikibazo cyo kubura ibitunguru ku buryo bukomeye bushobora gutuma Leta iriho muri icyo gihugu ihirima ikavaho nk’uko byagenze mu myaka ya 1980 na 1998 ubwo kubura ibitunguru byatumaga abaturage bivumbura kuri Leta ndetse bikagira uruhare mu gukura ku butegetsi Leta zariho icyo gihe.

Ibi biraterwa n’uko Abahinde bakunda ibitunguru cyane kandi bakabiteka ku bwinshi ku buryo iyo bibuze ari nko kuba igihugu cyabuze ibifungurwa. Ubu ibitunguru byongeye kuba bike mu Buhinde Leta yamaze gutanga amatangazo hirya no hino ku isi ngo abashobora kugemura ibitunguru ku bwinshi bapiganirwe amasoko.

Abahinde ngo baba bakoresha ibitunguru bingana n’amatoni miliyoni 15 y’ibitunguru ku mwaka umwe. Babikoresha cyane mu mafunguro bakunda bita biryani, bhaji n’ayandi anyuranye. Ubuhinde kandi busanzwe ari igihugu cya kabiri ku isi mu guhinga ibitunguru byinshi nyuma y’Ubushinwa.

Mu mezi atatu ashize ariko ngo igiciro cy’ibitunguru cyarazamutse ku buryo ku kilogarama kimwe hiyongereyeho amafaranga 100 bita rupee akoreshwa mu Buhinde (ni akabakaba 1,100 mu mafaranga y’u Rwanda), ibi ngo byatumye abaturage ba rubanda rugufi batakibasha guhaha ibitunguru kandi ubwo bivuze ko batabasha gukora ku munwa kuko ifunguro ry’Abahinde riba rigizwe ahanini n’ibitunguru byinshi.

Ibura ry'ibitunguru rimaze kuvanaho leta ubugira kabiri mu Buhinde.
Ibura ry’ibitunguru rimaze kuvanaho leta ubugira kabiri mu Buhinde.

Abakurikirana politiki y’Ubuhinde baremeza ko igiciro cy’ibitunguru gishobora kuzagira uruhare rukomeye mu matora azaba mu kwezi gutaha muri Leta eshanu zirimo n’umurwa mukuru bita New Delhi, abari ku butegesti bakaba bashobora kuzava ku butegetsi abaturage bakabahanisha kutongera kubatora kuko bananiwe kubamenyera ibitunguru byiza kandi bihendutse.

Mu kwitegura ayo matora no kwanga ko abaturage bazaba bakirakaye baganisha abari ku butegetsi kubima amajwi yabavana ku butegetsi, ubu minisitiri w’Ubuhinzi witwa Sharad Pawar yamaze gutangaza ko mu masoko yo kugemura ibitunguru mu gihugu bari gutanga bifuza ko hakoreshwa indege kuko ngo kubizana mu nzira z’amato byazamara igihe kirekire mu mayira, abaturage bagakomeza kwicwa n’inzara ari nako uburakari bwiyongera.

Ubu ibigo bya Leta mu Buhinde biri gutangaza ku masoko mpuzamahanga amatangazo yo gusaba abagemurira Ubuhinde ibitunguru mu maguru mashya.

Mu mwaka wa 1998 ishyaka rya BJP, Bharatiya Janata Party ryatsinzwe amatora muri Leta ya Delhi riva ku butegetsi rizize ko ibitunguru byari byabuze bigatuma abaturage banga kongera kuritora.

Nanone kandi mu mwaka wa 1980 Indira Gandhi yatsinze amatora atorerwa kuyobora Ubuhinde abikesha ko abaturage batari bishimiye ko ishyaka ryari ku butegetsi ryananiwe guhaza abaturage ibitunguru bihendutse.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ndabona abahinde batorohewe na gato!

ELIAS yanditse ku itariki ya: 22-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka