Rwanda Inspiration Backup yatsindiye kujya ikurikirana (management) ba Nyampinga

Kubera imyitwarire itari myiza yagiye igaragara kuri bamwe muri ba Nyampinga, hafashwe ingamba zo gushaka ikigo cyazajya gikurikirana imyitwarire yabo nyuma yo gutorwa.

Ibi bibaye mu gihe abantu banyuranye bakomeje kwibaza ikijyanye n’imyitwarire yagiye igaragara kuri bamwe muri ba Nyampinga bityo bigatera impungenge ababyeyi mu gutanga abana b’abakobwa ngo biyamamaze kuri uwo mwanya.

Mu kiganiro gito twagiranye na Bwana Makuza Lauren, umuyobozi (Director) w’Umuco n’Iterambere muri Minisiteri y’Umuco na Siporo, yadutangarije ko ababyeyi batakagombye gukomeza kugira izo mpungenge kuko babifatiye ingamba zihamye.

Calendari y'ibikorwa bijyanye n'irushanwa rya Miss Rwanda 2014.
Calendari y’ibikorwa bijyanye n’irushanwa rya Miss Rwanda 2014.

Zimwe muri izo ngamba harimo ko hatoranyijwe ikompanyi izajya ikurikirana (Management) umukobwa watorewe kuba Nyampinga bityo ikibazo cy’uko atabonaga abamwitaho mu buryo bwo kumukurikirana (management) gikemuke.

Yongeyeho kandi ko bitari bikwiye gutera inkeke dore ko ubusanzwe hatorwa umukobwa uba asanzwe arangwa n’umuco n’ubupfura, bityo kuba hari ikompanyi izajya imukurikirana bikaba bizatuma adatezuka ku nshingano ze. Ikindi kandi ni uko na Minisiteri ubwayo (MINISPOC) izajya imuba hafi.

Kompanyi ya Rwanda Inspiration Backup ni yo yatsindiye gutegura amarushanwa ya Nyampinga aho izaba ifatanyije na East African Promotors.

Ishimwe Dieudonne (Prince Kid), umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup.
Ishimwe Dieudonne (Prince Kid), umuyobozi wa Rwanda Inspiration Backup.

Rwanda Inspiration Backup ni nayo yegukanye isoko ryo gukurikirana (management) Nyampinga mu rwego rwo kugabanya impungenge zimwe na zimwe zaterwaga no kuba Nyampinga yabaga adafite abamukurikirana.

Imyiteguro yo gutora Nyampinga w’u Rwanda 2014 uzasimbura Mutesi Aurore igeze kure kuko kwiyandikisha bizatangira tariki 11.11.2013 bikajya birangira saa yine ku munsi w’amajonjora muri buri Ntara.

Bazajya biyandikishiriza ku rubuga rwa www.missrwanda.rw, ku ishami rya Cogebank mu mugi wa Rwamagana, Musanze, Rubavu, Huye no ku Kisimenti i Remera.

Mu bisabwa kugira ngo ube wakiyandikisha muri aya marushanwa ni ukuba uri ingaragu utarigeze ushaka na rimwe, kuba uri hagati y’imyaka 18 na 24 y’amavuko, ufite uburebure bwa 1.7m, kuba uzi nibura ururimi rumwe mpuzamahanga (Icyongereza cyangwa Igifaransa), kuba uzi kuvugira mu ruhame no kuba uri umuntu wigirira ikizere.

Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promotors.
Mushyoma Joseph, umuyobozi wa East African Promotors.

Amajonjora ku rwego rw’Intara n’Umugi wa Kigali azaba hagati ya tariki 28.12.2013 na 31.01.2014 aho buri ntara izaba ihagarariwe n’abakobwa batatu ku rwego rw’igihugu bazatorwamo Nyampinga w’u Rwanda 2014 n’ibisonga bye.

Umunsi wa nyuma w’amarushanwa ari nabwo hazatangazwa Nyampinga uhiga abandi bose uko ari 15 ni tariki 22.2.2014 akaba azegukana ibihembo bitandukanye bikuriwe n’imodoka yo mu bwoko bwa Hyundai.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndashimira cyane minespoc ikomeje guteza imbere abana babakobwa batora nyampinga nsaba abakobwa kutitimya bakitabira amarushanwa ya miss rwanda2014 bakiyumvamo icyizere..bakumvako bashoboye

tony yanditse ku itariki ya: 1-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka