Impinduka ziri mu bizamini bya Leta ngo zizanye iterambere mu burezi

Mu muhango wo gutangiza ku mugaragaro ibizamini bya Leta by’uyu mwaka wa 2013, umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri abanza n’ayisumbuye, Dr Mathias Harebamungu, yavuze ko impinduka ziri muri ibi bizamini zizateza imbere uburezi.

Iki gikorwa yagitangiye kuri uyu wa gatatu tariki ya 30/10/2013 mu rwunge rw’amashuri rwa Shyogwe ruherereye mu karere ka Muhanga ko mu ntara y’Amajyepfo.

Dr Harebamungu avuga ko kuba umubare w’abanyeshuri bakora ibizamini bya Leta by’umwihariko ku barangiza icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye, bariyongereye ngo bifite aho bihurira n’ingamba zafatiwe abanyeshuri basimbutse amashuri bagasubizwa inyuma gukora ikizamini gisoza icyiro rusange bari barasimbutse.

Dr Harebamungu yatangije ku mugaragaro ibizamini.
Dr Harebamungu yatangije ku mugaragaro ibizamini.

Avuga ko izi ngamba zizongera ireme ry’uburezi mu gihugu kuko ari aba banyeshuri basubijwe inyuma bazunguka byinshi ndetse ngo biragoye cyane ko hazagira abandi bongera gukora ikosa ryo gusimbuka amashuri bakurikije ingamba zafashwe.

Abasubijwe inyuma mu gukora ikizamini gisoza icyiciro rusange bangana n’ibihumbi bitandatu bangana na 14%. Uyu akaba ari umubare utari muto cyane ko abakoze muri iki cyiciro uyu mwaka bangana 96376.

Ku barangiza amashuri yisumbuye mu myuga naho ngo hiyongereye abanyeshuri kuko abakoze bangana na 23% by’abarangije bose hamwe. Ibi nabyo bikaba biterwa n’ingamba za Leta yafashe mu gushyira ingufu mu myuga.

Dr Harebamungu yatangirije ku mugaragaro ibizamini i Muhanga.
Dr Harebamungu yatangirije ku mugaragaro ibizamini i Muhanga.

Icyagaragaye ni uko abakoze nk’abakandida bigenda bagabanutse ku buryo bugaragara kuko bagabanutseho 67.8%, ni ukuvuga ko bavuye ku 4,374 bakoze umwaka ushize, bagera ku 1,409 bakoze uyu mwaka.

Gerard GITOLI Mbabazi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

ahaaaa nababwira iki ubuse ko natsinze sinicaye iwacu nyamagabe kubera kubura ubunshobozi bwo kwirihira university abize bize kera naho ubu ni ukubura uko tugira.

Hagabimana Leoder yanditse ku itariki ya: 31-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka