Gakenke: Imvura ivanze n’umuyaga yangije amazu 33 isenya ubwiherero butandatu
Imvura ivanze n’umuyaga yaguye kuva saa munani z’amanywa za tariki 29/10/2013 mu Karere ka Gakenke yangije amazu 33 mu mirenge itandukanye, inasenya amashuri y’inshuke ndetse n’ubwiherero.
Iyi imvura yari imaze iminsi itagwa yaguye ari nyinshi isambura amazu 19 mu Murenge wa Muhondo, inzu 7 zo mu Murenge wa Coko, inzu imwe mu Murenge wa Busengo n’inzu ebyiri mu Murenge wa Rushashi; Nk’uko Nyirasikubwabo Aulerie ushinzwe ibiza mu Karere ka Gakenke yabitangaje.
Uyu mukozi yakomeje avuga ko iyo mvura yasenye inzu imwe yo mu Murenge wa Mugunga n’ibyumba bitatu by’amashuri y’inshuke mu Murenge wa Rushashi. Yasenye kandi muri uwo Murenge wa Rushashi ubwiherero butandatu n’ububiko bw’ishuri.
Nyirasikubwabo yabwiye Kigali Today ko nyuma y’ibyo biza bahumurije abaturage bahuye n’ako kaga kandi abakangurira kubaka amazu akomeye barangiza bakazirika ibisenge kugira ngo bitaguruka.
Yagize ati: “Urebye ingamba zafashwe ni izo guhumuriza abaturage bahuye n’ibyo bibazo n’abasenyukiweho n’amazu bafashwa kubona aho bacumbika mu gihe bataramara gusana amazu yabo.
Izindi ngamba ni izo gukangurira abaturage kubaka neza bakazirika ibisenge by’amazu… no kubakangurira gushakisha ubushobozi bwo kuba bashyiraho sous-plafond kuko irinda umuyaga wasambura amazu.”
N’ubwo iyi mvura hari ibyo yangije ariko abaturage bari bayikeneye cyane kuko imyaka by’umwihariko ibishyimbo hafi mu mirenge yose byari bimaze gupfa ku buryo hari impungenge z’inzara mu minsi iri imbere.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|