Umuryango wa Perezida Charles Taylor urinubira ko atazanywe gufungirwa mu Rwanda

Umuryango wa Charles Taylor wamenyeshe mu kiganiro n’abanyamakuru ko utishimiye na busa uko bwana Taylor afashwe muri gereza itazwi yo mu Bwongereza, ndetse bemeza ko ngo abayeho nabi cyane ashobora no gupfa mu minsi ya vuba.

Aya magambo atavuzwemo u Rwanda ku buryo bweruye arasa n’ayinubira ko perezida Taylor atazanywe gufungirwa mu Rwanda nk’uko yari yabisabye mu ibaruwa yandikiye urukiko mu ntangiriro z’uku kwezi avuga ko yifuzaga kuzarangiriza mu Rwanda igihano cy’imyaka 50 yakatiwe n’urukiko rwihariye rwashyiriweho Sierra Leone.

Amakuru atangazwa n’ikinyamakuru JeuneAfrique aravuga ko umuvugizi w’umuryango wa bwana Charles Taylor witwa Sando Johnson yavuze ko umuryango we utishimiye uko Taylor afashwe muri gereza, kuko adahabwa ibyo kurya bihagije, akaba agiye kwicwa n’inyota ndetse ngo ababahaye amakuru bababwiye ko ashobora gupfa mu gihe cya vuba niba nta gikozwe.

Mu kiganiro abavugira umuryango wa Taylor bagiranye n’abanyamakuru i Monrovia muri Liberia ngo bavuze ko bahisemo gutangaza mu bitangazamakuru « kuko uko Taylor abayeho bikomeje bityo ashobora gushiramo umwuka mu minsi ibiri » nk’uko Jeune Afrique ibivuga.

Bwana Taylor ntaramara ibyumweru bibiri ajyanywe muri gereza itazwi mu gihugu cy’Ubwongereza, aho azarangiriza igihano cy’imyaka 50 yakatiwe n’ubwo we yari yasabye ko yazafungirwa mu Rwanda ariko urukiko rukamwohereza mu Bwongereza.

Perezida Charles Taylor ufite imyaka 65 yahamijwe uruhare rwe mu byaha by’ubwicanyi byabereye muri Sierra Leone, ahamwa n’ibyaha 11 birimo ubwicanyi, gufata abagore ku ngufu, gutera ubwoba abaturage no gukoresha abana bato mu ntambara yabaye muri Sierra Leone mu myaka ya 1991-2002.

Imibare itavugwaho rumwe yemeza ko abantu basaga ibihumbi 50 baba barahasize ubuzima, ibihumbi byinshi bagaterwa ubumuga n’iyo ntambara kuko abarwanyi Taylor yafashaga bari bafite ubugome bwo guca ingingo z’umubiri abaturage benshi ntacyo babahora.

Sando Johnson yinubiye kandi ko kuva Taylor yajyanwa muri gereza mu Bwongereza ngo yangiwe kuvugana n’abo mu muryango we, n’ayo makuru avuga ko amerewe nabi ngo bayahawe n’inshuti z’umuryango zibasha kumenya ayo makuru.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka