Police yanyagiye Etincelles 6-0, naho AS Kigali ikomeje kuyobora nyuma yo gutsinda Gicumbi
Police FC ikomeje kugaragaza ko ari ikipe yo kwitonderwa nyuma yo kunyagira Etincelles ibitego 6-0 mu mukino w’umunsi wa gatanu wabereye kur Stade ya Kigali i Nyamirambo ku wa gatatu tariki ya 30/10/2013, naho AS Kigali yakomeje kwicara ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Gicumbi igitego 1-0.
Umukino wa Police FC na Etincelles waranzwe no kwigaragaza kwa Police FC, yivuguruye cyane muri iyi minsi nyuma yo kugira intangiro mbi za shampiyona, aho yatsinzwe na Musanze FC, ikananganya na Gicumbi FC na APR FC, ndetse n’aho yatsindaga igatsinda ibitego bikeya nabwo bigoranye.
Kuri uyu wa gatatu, Police FC yaherukaga gutsinda Rayon Sport ibitego 2-1, yagaragaje ingufu zidasanzwe maze itsinda ku buryo bworoshye Etincelles ibitego 6-0.
Ibitego bibiri bya Imran Nshimiyimana, Kipson Atuheire, Peter Kagabo, Tuyizere Donatien na Uwimana Jean d’Amour, nibyo byahesheje Sam Ssimbwa amanota atatu yatumye Police FC ikomeza kotsa igitutu amakipe ayiri imbere, ubu ikaba irushwa amanota ane na AS Kigali iri ku mwanya wa mbere.
AS Kigali yatunguranye cyane mu ntangiro z’iyi shampiyona, yashimangiye umwanya wa mbere ubwo igitego cya Ndikumana Bodo cyayifashaga gutsinda Gicumbi FC igitego 1-0 i Gicumbi.

APR FC yafashe umwanya wa gatatu nyuma yo gutsinda Mukura VS igitego 1-0 kuri Stade Kamena i Huye, Rayon Sport bigoranye, yatsinze Espoir FC ibitego 2-1 i Rusizi, naho Kiyovu Sport itsinda Marine FC
igitego 1-0 kuri Stade Umuganda.
Esperance yazamutse mu cyiciro cya mbere uyu mwaka, ikomeje gutsindwa umusubizo, ikaba yongeye gutakaza amanota ubwo yatsindwaga na Musanze FC ibitego 3-2 mu mukino wabereye kuri Stade Mumena, naho AS Muhanga n’Amagaju ziri ku myanya ibiri ya nyuma zanganyije igitego 1-1 i Muhanga.
Nyuma y’umunsi wa gatanu wa shampiyona, AS Kigali niyo iyoboye n’amanota 15, ikurikiwe na Musanze FC ifite amanota 14, naho APR FC na Rayon Sport zikaza ku mwanya wa gatatu n’uwa kane n’amanota 13, naho Police FC ikaza ku mwanya wa gatanu n’amanota 11.
AS Muhanga iracyari ku mwanya wa 13 n’amanota abiri, Amagaju akaza ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma n’inota rimwe.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|