Nk’uko bisobanurwa n’umuyobozi w’uyu muryango Nduwayezu Elie, ngo bakoze ubu bushakashatsi bagamije kumenya iyi mibare, ndetse no kumenya abashobora kuba bajya ku ishuri bakiga.
Ati: “Muri aba 841, abo tubona biteguye kuba batangira ishuri bagakurikira ni 335 ariko bashobora kwiyongera. Iyi mibare niko imeze kuko nta n’umwe twibeshyeho. Twaramusuye iwabo, turamufotora rwose arahari”.

Uyu muryango usanzwe wita ku bana bafite ubumuga kuva mu mwaka wa 2004, ngo waba uhura n’imbogamizi yo kutagira ibyumba bihagije ndetse n’ibikoresho. Hiyongeraho ikibazo cy’abarimu bakiri bacye, nyamara ngo abafite ubumuga bakenera kwitabwaho by’umwihariko.
Ati: “Nk’umwana utumva iyo arangaye ntabwo wavuga ngo yumve, biba ngombwa ko hari ujya kumukoraho ngo yongere akurikire mwarimu”.
Yongeraho ati: “Tugiye gutegura abarimu 20. Niba tuzamuha ibyumweru bibiri tumwigisha ururimi, uburenganzira bw’umwana ufite ururimi, ntabwo azaba ashobora kuvugana neza n’uwo mwana, kuko umwana aba amurusha ururimi”.

Avuga ko aba bana bafite ubumuga bazabigisha ibijyanye n’ururimi rw’amarenga ndetse n’ubundi bumenyi bw’ibanze, maze nyuma y’umwaka, bakaba bashobora kuzongera bakabohereza ku mirenge bakaba bakwigana n’abandi iwabo.
Umuryango FCYF, kuri ubu ufite abana 70 batumva kandi ntibavuge bigana n’abandi kandi bagatsinda neza, harimo n’abakoze ibizamini bya Leta.
Umuyobozi w’akarere ka Musanze, avuga ko bashimye iki gikorwa kigamije kugaragaza imibare y’abafite ubumuga mu karere kose, bari hagati y’imyaka itatu na 25. Ibi ngo bizatuma ibikorwa byo kubageraho no kubitaho byoroha.
Jean Noel Mugabo
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|