KCB irahugurira za SACCO kunoza imikorere

Mu rwego rwo gufasha za SACCO z’imirenge itandukanye yo mu turere twa Ngororero, Karongi, Kamonyi, Ruhango na Muhanga ikorana na banki ya KCB, iyo banki ikomeje gufasha abayozozi b’izo SACCO kwita ku kunoza imikorere, cyane cyane mugucunga neza umutungo w’abakiriya.

Umucungamutungo wa banki ya KCB ishami rya Muhanga, Eugene Rubagumya, avuga ko muri gahunda za banki abereye umucungamutungo harimo no gufasha abakiriya bayo gukora neza, bityo za SACCO zikaba ari bamwe mu bakiriya ikorana nazo.

Bumwe mu bufasha KCB iha abo bayobozi ba za SAACO ni amahugurwa ku mikorere no ku micungire y’umutungo ndetse no kwita ku mutekano w’amafaranga.

Abahabwa amahugurwa bahabwa na certificats.
Abahabwa amahugurwa bahabwa na certificats.

Abo bacungamutungo ba za SACCO basanga nubwo kumenya ubwo buryo bw’imikorere bwafasha mu kunoza akazi ari ingirakamaro, hari bimwe bisaba amikoro kuburyo kubishyira mu bikorwa bitazaborohera nko kubirebana n’umutekano.

Ku birebana no kubahiriza amategeko n’imikorere byo ngo bagiye kubishyira muri gahunda zabo bakurikije ubunararibonye basangijwe n’abakozi ba KCB.

Uretse guhabwa amahugurwa, za SACCO eshanu zatoranyijwe hakurikijwe imikoranire na KCB ishami rya Muhanga ku birebana no kubitsa amafaranga menshi zahawe impano zigizwe na mudasobwa zigendanwa.

Za SACCO eshanu zabikije amafaranga menshi muri KCB zahawe mudasobwa.
Za SACCO eshanu zabikije amafaranga menshi muri KCB zahawe mudasobwa.

Izo ni SACCO z’imirenge ya Kabacuzi, Kiyumba na Rugendabari zo mu karere ka Muhanga hamwe na SACCO z’imirenge ya Rukoma na Rugarika zo mu karere ka Kamonyi.

Izindi SACCO ebyiri arizo iy’umurenge wa Kayenzi mu karere ka Kamonyi na SACCO y’umurenge wa Ruganda muri Karongi zahawe imashini zikoreshwa mu kubara amafaranga binyuze muri tombora yakozwe n’abacungamutungo ba za SACCO 25 bitabiriye ayo mahugurwa.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Thank u KCB. Waziye igihe kabisa! nta yindi bank muri uru Rwanda yari yatanga amahugurwa ku bakozi b’ibigo by’imari biciriritse kuko akenshi ziba zibona ari depenses. ariko KCB mwe muragerageza ngaho mu gufasha abatishoboye, environnement....

mukomerezaho kandi tubifurije kunguka.

Mahoro yanditse ku itariki ya: 30-10-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka