Mbarushimana watangiye gutoza Amagaju muri Kamena uyu mwaka, yatangiye yitwara nabi cyane, atsindwa na AS Kigali, Musanze, Esperance, Rayon Sports na Kiyovu Sports, aribyo byatumye arangiza imikino itanu ya shampiyona ari nta nota na rimwe afite.

Ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Nyamagabe gatera inkunga Amagaju, Jean Damascene Nkurunziza, yadutangarije ko umutoza Adbou Mbarushimana yababwiye ko ataramenya impamvu arimo gutsindwa umusubizo, ababwira ko niba babona bishoboka bamwihanganira bakamuha igihe akareba ko yakemura icyo kibazo.
Nyuma yo gusaba icyo gihe akanagihabwa, Mbarushimana yakomeje gutsindwa, nuko ubuyobozi bw’ikipe y’Amagaju bufata icyemezo cyo kumusezerera.

“Yatsinzwe gatatu yikurikiranye, adusaba ko twamwihanganira akareba uko yakemura ikibazo, ariko nyuma yo gutsindwa imikino itanu, nawe ubwo rwose yasaga n’uwamaze kwisezerera kuko umusaruro yari afite ubwawo wagaragazaga ko bitoroshye ko yaguma mu Magaju, duhitamo kumusezerera”.
Mbarushimana watoje Electorogaz, Police FC, Rayon Sport, Nyanza na Sunrise mbere yo kujya mu Magaju, ashobora gusimburwa na Okoko Godfroid umaze iminsi nta kazi afite.
Nyuma yo gusenyukwa kw’ikipe ya La Jeunesse Okoko yatozaga, uyu mutoza ukomoka mu Burundi yari amaze iminsi ari nta kipe afite ndetse akaba yari yarasubiye i Bujumbura gushakayo amakipe.

Ushinzwe urubyiruko umuco na siporo mu karere ka Nyamagabe, Jean Damacene Nkurunziza, avuga ko bari mu biganiro na Okoko kugirango aze gutoza ikipe yabo, ndetse ngo bamaze kumwoherereza amafaranga y’urugendo kugirango aze baganire imbonankubone, bikaba biteganyijwe ko agera i Nyamabage kuri uyu wa gatatu.
Nubwo Okoko ngo arimo gushakwa n’amakipe yo mu Burundi arimo Vital’o na Lydia Ludic Academic, Nkurunziza avuga ko bizeye ko azajya mu Magaju kuko ngo ibiganiro babanje kugirana kuri telefoni byegenze neza.
Ikipe y’Amagaju, ubu ari ku mwanya wa 14 ari nawo wa nyuma, nta nota na rimwe yari yabona.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|