Hakozwe filime y’amateka ya UNR

Mu gikorwa kizabera mu Bubiligi tariki 02/11/2013 cyo kwizihiza imyaka 50 Kaminuza Nkuru y’u Rwanda (UNR) imaze ivutse, hazerekanwa filime yakozwe ku mateka (film documentaire) ya UNR, izagaragaramo bamwe mu bayobozi bize muri iyi Kaminuza.

Amakuru twatangarijwe na Ahmed Pacifique umaze kumenyerwa mu byo gutunganya filime akaba akora kuri Family TV, ni uko muri iyi filime hazagaragaramo bamwe mu bayobozi bize muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda.

Ahmed Pacifique wakoze filime ku mateka ya NUR.
Ahmed Pacifique wakoze filime ku mateka ya NUR.

Yagize ati : ‘‘muri kiriya gikorwa hazerekanirwamo na Film Documentary yakorewe mu Rwanda ku mateka ya UNR, hakaba hazagaragaramo bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu bize muri Kaminuza y’u Rwanda nka Dr. Ntabomvura Venant wabaye umunyeshuri wa mbere w’Umunyarwanda wiyandikishije muri Kaminuza, His Excellency Ntawukuriryayo Jean Damascene Perezida wa Sena, Deo Kambanda, Dr. Safari Bonfils, Prof. Nkusi Laurent,
Senatrice Mukasine Marie Claire n’abandi”.

Yakomeje atubwira ko iki gikorwa kizabera mu gihugu cy’Ububiligi muri Kaminuza ya Louvain La Neuve ahazwi nka Hocaille 1 (à la cité universitaire de Louvain La Neuve, Place de l’Hocaille 1) guhera ku isaha ya saa yine z’amanywa.

Ibi birori bizagaragaramo abantu benshi bakomeye barimo abayobozi n’abandi bagize uruhare mu ivuka no mu iterambere rya kaminuza nkuru y’u Rwanda bazaba baturutse impande n’impande nko mu gihugu cya Canada, abafurere b’abadominikani (les Frères Dominicains fondateurs), Ababiligi n’abandi.

Iyi nyubako ikunzwe gufatwa nk'ikirango cya kaminuza nkuru y'u Rwanda (NUR).
Iyi nyubako ikunzwe gufatwa nk’ikirango cya kaminuza nkuru y’u Rwanda (NUR).

Bamwe mu bayobozi bazaba bahari harimo uwahoze ari perezida w’igihugu cy’Uburundi Sylvestre Ntibantunganya, umuyobozi Mukuru (Recteur) wa Kaminuza Gatulika ya Louvain (Université Catholique de Louvain) n’abandi bantu banyuranye barimo n’abayobozi bakoze ndetse n’abize muri iyi kaminuza.

Ibi birori bizatangizwa na Misa yo gushimira Imana bisozwe n’umugoroba w’umuco hamwe n’amajambo azajya agenda ahabwa bamwe mu bayobozi babyitabiriye.

Iki gikorwa cyateguwe n’amashyirahamwe nka AFRIMED, CORWABEL, FORA, PERSPECTIVES SUD na Les EDITIONS SOURCES Du NIL ; nk’uko Ahmed yakomeje abidusobanurira, bikaba ari ibirori byateguriwe abishimiye bose kwiga muri iyi kaminuza yizemo na bamwe mu bayobozi b’ibihugu binyuranye harimo u Rwanda (babiri) n’Uburundi (batatu).

Kaminuza Nkuru y’u Rwanda yatangijwe tariki 2.11.1963 ikaba yaragaragayemo abanyeshuri bo mu bihugu binyuranye bya Afurika yo hagati.

Marie Clemence CYIZA UWIMANIMPAYE

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

muzashyiremo numuntu wafashe registretion number ya mbere muri UNR

kamanzi jean claude yanditse ku itariki ya: 7-11-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka