Rwinkwavu: Abantu bataramenyekana bari kwiba insiga z’amashanyarazi

Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Rwinkwavu bavuga ko bafite ikibazo cy’abantu bari kwiba insinga z’amashanyarazi zimanitse ku mapoto mu masaha y’umugoroba kuko umuriro w’amashanyarazi ukunze kuba wabuze.

Mu kagari ka Nkondo ko mu murenge wa Rwinkwavu hibwe insinga zirinda inkuba zimanitse ku mapoto, nk’uko Nyandwi Felix utuye mu murenge wa Rwinkwavu abivuga.

Muri ako kagari ngo hari abaturage basigaye barara barekereje bafite impungenge ko abo bajura biba insinga bakwiba n’izijyana umuriro w’amashanyarazi ku mazu y’abaturage.

Bamwe banibaza impamvu amashanyarazi asigaye akunda kubura mu masaha y’umugoroba, bakibaza niba abakupa amashanyarazi badashobora kuba bakorana n’abo biba insinga z’amashanyarazi.

“Urebye neza wagira ngo abiba insinga bakorana n’abakupa umuriro. Nonese ko bawukupa nimugoroba, kandi n’abiba insinga baziba nimugoroba (…) ubwo se ntiwasanga bakorana?” Uku niko uwitwa Musafiri twasanze muri santere ya Rwinkwavu mu kagari ka Nkondo yabivuze.

Abaturage bahangayikishijwe n'abajura biba insinga z'amashanyarazi.
Abaturage bahangayikishijwe n’abajura biba insinga z’amashanyarazi.

Ikibazo cyo kwiba insinga z’amashanyarazi ngo cyaba cyaratangiriye mu murenge wa Rukara kuko ngo ariho haba haribwe insinga bwa mbere nk’uko bamwe mu baturage b’i Rwinkwavu babivuga.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu, Gakire Elias, yirinze kugira byinshi atangaza kuri iki kibazo, ariko avuga ko na we yumvise ko hari ahantu hibwe urusinga rw’amashanyarazi rw’akarindankuba mu kagari ka Nkondo mu murenge wa Rwinkwavu.

Cyakora yavuze ko no ku biro by’umurenge higeze kwibwa insinga z’amashanyarazi, ariko biza kugaragara ko aba “Local Defense” baharindaga babigizemo uruhare barirukanwa.

Twashatse kuvugana n’umuyobozi wa EWSA sitasiyo ya Ngoma ikurikirana agace umurenge wa Rwinkwavu uherereyemo ntibyadukundira, ariko turacyagerageza kumushaka ngo twumve icyo EWSA iteganya gukora mu guhangana n’icyo kibazo.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka