Hatangijwe ibizamini bigenewe abize imyuga-ngiro ku rwego rw’igihugu
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe amashuri y’imyuga kuri uyu wa gatatu tariki 30/10/2013 yatangije ibizamini bisoza amashuri yisumbuye ku ishuri ASPEJ Muhazi mu karere ka Rwamagana ahari gukorera abanyeshuri 396 basoje amasomo mu myuga-ngiro (TVET).
Ubwo yatangizaga ibyo bizamini ku mugaragaro, Nsengiyumva Albert ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro muri minisiteri y’Uburezi yabwiye abanyeshuri ko bageze mu gihe gikomeye cyo kugaragaza umusaruro bakuye mu myaka bamaze mu ishuri, ariko abizeza ko abize neza bazatsinda kuko ibizamini byateguwe hagendewe ku nteganyanyigisho minisiteri y’Uburezi yashyikirije amashuri yose.

Bamwe mu banyeshuri bavuganye na Kigali Today bayibwiye ko biteguye neza kuko bumva bizeye abarimu babigisha ariko ngo bafite imbogamizi y’uko mu karere ka Rwamagana bari gukoreramo ibizami bakunze kubura umuriro w’amashanyarazi ku mugoroba, bityo ngo bakaba bafite impungenge ko byazababangamira muri iki gihe batangiye ibizamini bisoza amashuri yabo.
Minisitiri Nsengiyumva yabwiye Kigali Today ko Leta y’u Rwanda yashyizeho amashuri y’imyuga-ngiro hamaze kugaragara ko ku isoko ry’umurimo mu Rwanda hari ikibazo gikomeye cy’abantu bazi ubumenyi bw’imirimo ibonekamo akazi cyane ndetse n’amafaranga ashyushye.
Bwana Nsengiyumva ati “Gahunda dufite nka Leta ni uko twagira Abanyarwanda benshi babizi, bakajya bakora ako kazi akenshi kavamo amafaranga ashyushye kandi gakenerwa na benshi mu buzima bwa buri munsi.”

Aha minisitiri Nsengiyumva Albert yatanze ingero z’uko mu Rwanda hatari abubatsi bahagije kandi igihugu kiri gutera imbere hubakwa imiturirwa buri munsi. Ibura ry’abakozi kandi ngo riri no mu myuga yo gukora ibinyabiziga, mu bukerarugendo, mu bugenzuzi bw’ibikorwaremezo no mu buhinzi no mu zindi nzego nyinshi ziri gutera imbere mu Rwanda ariko zidafite abakozi.
Minisitiri ushinzwe amashuri y’ubumenyingiro yavuze ko ubu abafite ubwo bumenyi bakiri bacye cyane mu Rwanda ku buryo mu myaka myinshi igihugu cyizaba cyitarabona abo gikeneye.
Aba bakozi kandi ngo bashobora kuzakomeza kuba bacye kuko ngo iterambere ryihuta rigaragara henshi mu Rwanda no ku isi yose rizakomeza gucyenera abo bakozi, ndetse ngo abazayiga mu Rwanda bakaba bashobora no kuzajya gukora iyo mirimo mu bihugu binyuranye kuko ubumenyingiro ngo butagira imipaka, ubufite ashobora kujya aho ariho hose ku isi agakora.

Abanyeshuri bari gukorera ibizamini kuri ASPEJ Muhazi ni 396 bo ku mashuri abiri ya ASPEJ Muhazi na Rwamagana Islamique. Mu karere ka Rwamagana hose hari abandi banyeshuri 829 bari gukorera ku yandi mashuri anyuranye muri ako karere, harimo n’ishuri bita HVP Gatagara ryigisha ubumenyingiro abafite ubumuga bwo kutabona aho muri Rwamagana.
Ahishakiye Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|