Rwinkwavu: Baguwe gitumo batetse Kanyanga bariruka hafatwa ibikoresho bayitekeragamo

Nyirahabimana Theresie n’umuhungu we bo mu mudugudu wa Nyarwashama ya kabiri mu kagari ka Mukoyoyo mu murenge wa Rwinkwavu wo mu karere ka Kayonza baguwe gitumo batetse kanyanga tariki 18/12/2013 bariruka hafatwa ibikoresho bayitekeragamo.

Kanyanga bari bamaze guteka ingana n’amajerekani abiri yamenywe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Rwinkwavu ku bufatanye na polisi ikorera muri uwo murenge, ibikoresho bakoreshaga bayiteka na byo bijyanwa kuri poste ya police yo mu murenge wa Rwinkwavu.

Tariki tariki 11/012/2013 na bwo umukwabo wafashe abantu babiri mu mudugudu wa Twiyunge mu kagari ka Mukoyoyo batetse ingunguru eshanu za kanyanga, bakaba bari bamaze kubona amalitiro agera kuri 40.

Abo na bo baje biyongera ku bandi babiri bari bafatanywe kanyanga mu kagari ka Kabura ko mu murenge wa Kabarondo.

N’ubwo hari imbaraga zigenda zishyirwaho mu guhashya abateka kanyanga mu karere ka Kayonza, urugamba rwo kubahashya rurasa n’aho rugeze ahakomeye kuko n’ubwo hashyizweho ibihano bikarishye ku bateka icyo kiyobyabwenge, abayitekaga basa n’aho batigeze bakangarana kugeza ubu.

Uretse kuba hari igihe inganda zitekerwamo kanyanga zisenywa ba nyirazo bakazimurira ahandi hantu hatazwi, ngo hari n’ikibazo cya bamwe mu baturage bakingira ikibaba bagenzi ba bo kandi bazi neza ko bateka kanyanga ariko ntibabagaragaze, nk’uko inzego z’ubuyobozi zibitangaza.

Abaturage basigaye bafasha inzego z’umutekano mu gutanga amakuru y’ahatekerwa kabyanga barashimwa, kandi abaturage bose muri rusange bakaba basabwa kubigira umuco kudahishira umunyacyaha nk’uko benshi bakunda kubigenza.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo   ( 1 )

MAMANARAMUBUZEKANDI ABARWINKWAVU

BARIKERA JDAMASCENE yanditse ku itariki ya: 20-11-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka