Rutsiro: Yatemye umukecuru w’imyaka 80 y’amavuko bimuviramo urupfu
Ntamugabumwe Jean Paul w’imyaka 34 y’amavuko yatawe muri yombi nyuma yo gutema mu mutwe umukecuru witwa Ruvugo Sophie w’imyaka 80 y’amavuko akaza kwitaba Imana mu masaha yakurikiyeho.
Ibyo byabereye mu mudugudu wa Kabusagara mu kagari ka Kabere mu murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro, ku wa gatanu tariki 20/12/2013 mu ma saa munani z’amanywa.
Umukuru w’umudugudu ngo ni we wahamagaye kuri telefoni umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kabere, amubwira ko Ntamugabumwe amaze gutema umukecuru witwa Ruvugo Sophie mu mutwe akoresheje umupanga.
Umukecuru yahise ajyanwa kwa muganga ku kigo nderabuzima cya Kivumu, na cyo gihita kimwohereza ku bitaro bya Gisenyi i Rubavu, ariko kubera ko yari arembye cyane, ntiyabasha kubaho, ahita yitaba Imana. Ntamugabumwe na we yahise ashakishwa, arafatwa ashyikirizwa polisi ikorera aho mu murenge wa Kivumu.
Uwo mukecuru ubwo yari ari kwa muganga akiri muzima, yabwiye ubuyobozi n’abashinzwe umutekano ko nta kibazo yari afitanye n’uwo Ntamugabumwe.
Ntamugabumwe na we yabajijwe impamvu yamuteye gufata icyemezo cyo gutema uwo mukecuru, asubiza ko na we atazi ukuntu byamujemo mu mutwe, noneho yumva ari ngombwa gutema uwo mukecuru, ahita abikora.
Amaze gutema uwo mukecuru, Ntamugabumwe yahise ahunga aragenda yinjira mu nzu arikingirana, abaturage barayigota, abonye ko byakomeye, ahita asohoka ariruka, abaturage bamwirukaho baramufata, bahita bamushyikiriza polisi.
Hari hashize iminsi abagizi ba nabi batemye undi mukecuru wo mu kagari ka Kabujenje murenge wa Kivumu mu karere ka Rutsiro, na we ahita yitaba Imana, bamuziza ko ngo ari umurozi.
Malachie Hakizimana
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|