Hotel Golf yafunzwe kubera amazi y’umwanda yuzuye akameneka mu muhanda

Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwafunze by’agateganyo Hotel Golf Eden Rock iri ku nkengero z’ikivu mu karere ka Karongi, igikorwa cyabaye ahagana mu ma sa yine z’igitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20/12/2013.

Icyo cyemezo cyafashwe nyuma y’uko ibyobo bimenwamo amazi y’umwanda ava mu gikoni byuzuye agatangira kumeneka mu muhanda yerekeza mu kivu.

Hotel Golf Eden Rock yabaye ifunzwe by'agateganyo.
Hotel Golf Eden Rock yabaye ifunzwe by’agateganyo.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza mu karere ka Karongi, Mukabalisa Simbi Dative, yatangarije Kigali Today ko basabye nyiri Golf, Mugambira Afrodis, kuba afunze akabanza akavoma ayo mazi, agashaka aho ayamena kugira ngo adakomeza kuzura akajya guhumanya ikivu.

Bamuhaye igihe cy’ibyumweru bitatu akaba yamaze gushaka imashini itunganya ayo mazi, nk’uko andi mahoteli yo ku Kibuye bimeze.

Ariko mu gihe imashini itaraboneka, Mugambira yategetswe gushaka ahandi acukura ibyobo bizajya byimurirwamo amazi igihe yuzuye.

Gasana Marcellin

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka