Bugesera: Babiri bafunzwe nyuma yo gufatanwa mudasobwa zinyibano z’abana bo mu mashuri abanza

Uwitwa Uwitonze Ephrem w’imyaka 35 na Musabyimana Ismael w’imyaka 25 y’amavuko bo mu mudugudu wa Gitaramuka mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange, bafungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera, nyuma yo gufatanwa mudasobwa eshatu z’inyibano zigenewe abana bo mu mashuri yisumbuye.

Aho afungiye kuri polisi Uwitonze, avuga ko bamuzaniye izo mudasobwa ngo azigure ariko atari aziko ari inyibano.

Yagize ati “Njye nazizaniwe n’uwitwa Musabyimana ambwira ko ari ize kandi azishakamo amafaranga, niko guhita nyamuha nawe arazimpa.”

Uyu mugabo ariko akaba yirinze kuvuga amafaranga yaguze izo mudasobwa.

Ku ruhande rwa Musabyimana, avuga ko izo mudasobwa yazibye mu kigo cy’amashuri abanza cya Mayange B dore ko ari umukozi waho kuko akora akazi k’umuplanto muri icyo kigo cy’ishuri.

Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Bugesera burasaba abaturage ko batagomba kugura ibintu by’ibyibano kuko yaba uwabyibye n’ubiguze bose bafatwa kimwe.

Izi mudasobwa zikaba ari izatanzwe muri gahunda ya mudasobwa imwe kuri buri mwana, zikaba zaribwe mu gihe byari biteganyijwe ko zihabwa abana.

Egide Kayiranga

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka