Nyamata: Umugabo yafatanwe ibihumbi 45 by’amafaranga y’amakorano
Umugabo witwa Gisaro Jean Claude afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Nyamata mu karere ka Bugesera nyuma yo gufatanwa amafaranga y’amakorano ibihumbi 45 y’inoti za bitanu.
Gisaro w’imyaka 22 y’amavuko yafatiwe mu kagari ka Nyamata Ville mu kabari kitwa “Red Lion” ubwo yararimo kugura inzoga muri ako kabari, mu kujya kwishyura nibwo yatanze inoti imwe y’ibihumbi bitanu barebye basanga ni inkorano nk’uko bivugwa na Nyirabikari.
Yagize ati “twahise twitabaza inzego z’umutekano zije bamurebye mu mufuka basangamo izindi nyinshi zigeze ku bihumbi 45 nazo zinkorano”.
Gisaro yahise atabwa muri yombi ariko yirinze kuvuga aho yazikuye.
Ubuyobozi bwa Polisi mu karere ka Bugesera burasaba abantu bose kuba maso maze bagacunga amafaranga bahabwa cyangwa bishyurwa maze bakareba ko ari mazima atari amakorano.
Gisaro akomoka mu mudugudu wa Nyarugati mu kagari ka Kinazi mu murenge wa Nyamata.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|