Musanze: Umupolisi yishwe n’abagizi ba nabi

Inspector of Police Clement Mucyurabuhoro wari ushinzwe ubugenzacyaha mu karere ka Musanze, mu ijoro ryo kuri uyu wa kane tariki 19/12/2013 ahagana 20h00 yarashwe n’abantu bataramenyekana ahita yitaba Imana.

Abahitanye IP Clement Mucyurabuhoro, banarashe umwana w’umukobwa witwa Mugwaneza Mediatrice ubwo yari agiye kumukingurira igipangu, gusa uyu Mugwaneza we ntiyapfa, ubu akaba arwariye ku bitaro bya Ruhengeri.

Avugana n’ikinyamakuru Umuseke, umuvugizi wa polisi y’u Rwanda Assistant Commissioner of Police Damas Gatare, yemeje aya makuru, avuga ko iperereza rigikomeze ngo abakoze aya mahano batabwe muri yombi.

IP Mucyurabuhoro yari asanzwe agaragara mu bikorwa bitandukanye bigamije gukumira ibyaha ndetse agatanga ubutumwa butandukanye, bukangurira urubyiruko kwirinda no guhindura imyumvire n’imyitwarire.

Ubwo hari tariki 14/10/2013 nibwo umunyamakuru wa Kigalitoday yaherukaga kwandika inkuru kuri IP Mucyurabuhoro, aho yasaba urubyiruko rwo mu karere ka Musanze yakoreragamo kwirinda ibiyobyabwenge, asaba urwiga mu cikiro cya mbere cy’amashuri yisumbuye kuba maso kuko bamwe muri bo basigaye babyijandikamo.

IP Clement Mucyurabuhoro Imana imuhe iruhuko ridashira.

Jean Noel Mugabo

Ibitekerezo   ( 1 )

Ni mureke kwandika ko umwicanyi umenga n´umugizi wa nabi gusa. Ivyo n´ivyo mu Burundi.
Umuntu yishe uwundi utagira ngo ariko ara mwivuna, n´ukumwita irindi zina.

Umugizi wa nabi ashobora kuba ar´umusuma, uwasindiye uwundi. Uwishe n´ikindi kintu gikomeye.

Nzeyimana yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka