Rusizi: Yafashwe ari kuriganya abaturage ababeshya ko afite imari ikomeye
Ndagijimana w’imyaka 41 wo mu murenge wa Nyakarenzo mu karere ka Rusizi yafashwe n’abaturage tariki 20/12/2013 yikoreye ikibuye gikoze muri beto ashaka kukigurisha abaturage ababwira ko imbere y’icyo kibuye harimo zahabu.
Icyo kibuye uyu mugabo yafanywe gikoranye ubuhanga buhanitse aho yagiye agishyiraho ibirahure bitagaragara neza kuburyo utabona ibiri imbere.
Ubu bujura ngo bumaze iminsi bukoreshwa muri aka karere aho abaturage benshi barira ayarika kubera amafaranga bamaze guhomba babeshwya ko batwaye imari ikomeye bagera imuhira bagasanga muri icyo kibuye harimo ubusa.

Aba bajura ngo bakoresha iturufu yo kubwira abaturage ko ayo mabuye yakozwe mu gihe cy’abazungu mu ntambara y’isi no mu gihe cy’ubukoroni bw’abazungu igihe bari bari mu Rwanda noneho ngo bakabura ukuntu bimukana izo mari bigatuma bazicukurira imyobo bakazihambamo kugirango mug ihe icyari cyo cyose bazazisangemo zikiri nzima.
Hejuru y’ayo mabuye abesikoro bashukisha abaturage handitseho ijambo ngo (Gold) ariyo zahabu yakozwe mu mu mwaka wa 1914 nkuko bigaragara kuri iri buye ryafatanywe Ndagijimana.
Uwitwa Bahati ari nawe wagerageje gushakisha Ndagijimana ngo amaze guhomba amafaranga ibihumbi magana atandatu ubwo yari amaze kugurira uyu mugabo Ndagijimana icyo kibuye amubeshya ko harimo zahabu.
Ibyatumye uyu mugobo atanga aya mafaranga ngo nuko yabonaga aba bagabo bakora ubwo bujura ari abaturage mu buryo bukabije ngo bituma yibwira ko batakora ayo manyanga, gusa ngo yarumiwe amaze kumena icyo kibuye agasangamo amazi gusa.
Gufatwa k’uyu mugabo ngo hiyambajwe abandi baturage bamuzi bamuhamagara biyoberanya kuri telephone bavuga ko bari gushaka imari ariko yababwiye ko ngo imari afite atayitanga atabonye ibihumbi magana arindwi nuko nabo baremera bituma basezeranira aho bahurira nyuma y’umwanya muto akihagera ahita arabukwa Bahati yari yaragurishijeho iryo buye ibyo bituma yiruka ariko bamwirukaho kugeza bamufashe.

Umugore wa Ndagijimana nawe yemeza ko ngo yumva amakuru y’ubwesikoro umugabo we akora icyakora ngo nubwo yaba abikora ngo ntacyo bimumarira kuko ngo ntacyo atunganya mu gukemura ibibazo biri mu rugo rwe.
Ndagijimana we avuga ko ubu bujura ngo ari abantu bashatse kubumwijizimo ubwo ngo bari bahuriye mu nzira hanyuma akabyanga ngo muri ukokubyanga nibwo yirutse ahunga agahita afatwa.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
sha ndagijimana sylidio ni amafaranga y,umukecuru melaniya amuteye umwaku yariye none barindiye kumufata abigize akamenyero