Gakenke: Ikamyo yagonze ivatiri Imana ikinga ukuboko
Ikamyo yo mu bwoko bwa Benz-Axor yo mu gihugu cya Tanzaniya yagonze ivatiri ya Toyota Carina E ku bw’amahirwe abantu barimo basohokamo amahoro uretse imodoka yangiritse inyuma.
Iyi mpanuka yabereye mu Kagali ka Rusagara, Umurenge wa Gakenke mu metero nka 300 uvuye mu Mujyi wa Gakenke werekeza mu Mujyi wa Musanze ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki 19/12/2013.

Ikamyo ifite puraki T 586 CDW yavaga i Kigali yerekeza i Goma ijyanye ibiribwa bya WFP yagerageje guca ku ikamyo ya Bralirwa yazamukaga ahantu mu ikorosi mu gihe itararangiza kuyidepasa ikubitana n’akavatiri karimo abaganga bo ku Bitaro by’i Ruli ikagonga inyuma ubwo umushoferi wako yageragezaga gukwepa.

Uretse imodoka yangiritse inyuma na bwo bidakanganye, abantu bose bari mu ivatiri ntacyo babaye bavuyemo ari bazima.
Mu gihe kingana n’iminota nka 30 urujya n’uruza rw’imodoka rwabaye nk’uruhagarara ariko abashinzwe umutekano wo mu muhanda batabara vuba, zongera kugenda nta kibazo.

Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|