Rusizi: Ataramara icyumweru kimwe afunguwe yogeye kwiba ibikoresho by’ibitaro
Mubumbyi Gaspard w’imyaka 36 yafatiwe mu biro by’ibitaro bikuru bya Gihundwe tariki 21/12/2013 ari kwiba ibikoresho by’ibitaro, uyu mumugabo yafashwe ari kugenda atunda ibi koresho yibye abishira hanze akongera agasubira mu bitaro gutora ibindi.
Ubwo yari asubiyemo gutora ibindi nibwo yaguwe gitumo n’umuzamu w’ibitaro amusanga mu biro ahita amutegeka kugumamo, uyu wemera ko yafashwe ari kwiba avuga ko ari Satani yamushutse, imugira inama zo kumena amadirisha y’ibiro by’ibitaro bya Gihundwe ngo yibe.
Bimwe mu bikoresho uyu mugobo yari amaze kwiba harimo Computer , umunzani , amashuka y’abarwayi, n’ibindi. Bamwe mu bakozi b’ibitaro bya Gihundwe bavuga ko iyo mudasobwa Gaspard yari yibye ngo yari ibitsemo ibintu byinshi kandi bikomeye kuburyo ngo byari kuzakora kuri benshi iyo iramuka ibuze.

Uyu mugabo avuga ko iyi ngeso yo kwiba ayimaranye igihe kitari gito kuko ngo aherutse kwiba imyenda mu minsi mike arafatwa ariko agirirwa imbabazi, ibyo ngo byabanye nyuma yuko yari amaze amezi 6 afunguwe kubera icyaha cy’ubujura.
Muri ibi bihe byo kwitegura iminsi mikuru y’ubunani na noheri abaturage bo mu karere ka Rusizi bamerewe nabi n’ubujura buciye icyuho aho ngo abajura bari kwiba mungo zabo cyane.
Musabwa Euphrem
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|