Mwiri: Umwana warwaraga igicuri yinaze mu kibumbiro inka zishokamo ahita yitaba Imana

Nshimiyimana Daniel w’imyaka 18 wo mu mudugudu wa Bikoki mu kagari ka Kageyo mu murenge wa Mwiri wo mu karere ka Kayonza ku mugoroba wa tariki 19/12/2013 yinaze mu kibumbiro [valley dam] inka zishokamo ahita apfa.

Uyu mwana ngo yigaga mu mwaka wa gatatu w’amashuri abanza ku ishuri ribanza rya Rwisirabo. Ababyeyi b’uyu mwana bavuga ko yari asanzwe arwara igicuri, ngo yari asanzwe anafite ibibazo byo mu mutwe kuko hari igihe yagendaga bakamara iminsi baramubuze.

Kuri uyu wa kane uwo mwana ngo yarabyutse aragenda ariko na bwo ngo bigaragra ko atari ameze neza, ahita ajya kwijugunya mu kibumbiro kiri mu nzuri zitaruye abaturage.

Uwo mwana nta wamenye icyamuteye kwinaga muri icyo kibumbiro, ariko ngo birashoboka ko yibwiye ko agiye koga kuko yari asanzwe afite ibibazo byo mu mutwe, nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mwili yabivuze.

Abana bari hafi y’icyo kibumbiro ngo bamubonye yijugunyamo bagiye kureba basanga yapfuye bahita bajya kubivuga. Ababyeyi b’uwo mwana ngo bari baragerageje ku muvuza, ndetse ngo n’ubuyobozi bw’ishuri yigagaho bwari buzi ikibazo yari afite.

Cyprien M. Ngendahimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka