Karongi : Ikamyo yari itwaye toni 17 z’ibigori yaraye ikoze impanuka
Ikamyo yo mu bwoko bwa BENZ yari itwaye toni 17 z’ibigori by’imvungure yaraye ikoreye impanuka mu kagari ka Gitarama, umurenge wa Bwishyura mu karere ka Karongi. Ibyo bigori ni ibyo PAM yari igemuriye impunzi z’abanye Congo zo mu nkambi ya Kiziba.
Iyo kamyo yaguye sasita z’ijoro tariki 18-12-2013, mu ikorosi riri ahitwa mu kigezi, hejuru y’igishanga kirimo umugezi wisuka mu Kivu, ariko ku bw’amahirwe ikamyo yagumye haruguru ku musozi.
Munyaneza Fidel, wari utwaye iyo modoka twamusanze ari aho ikamyo yaguye mu masasaba kuri uyu wa kane tariki 19, arimo gufatanya n’abaturage gupakurura ibigori babishyira mu yindi kamyo yari yoherejwe na ba shebuja.
Yatangarije Kigali Today ko mugenzi we yavunitse urutugu akaba akiri ku bitaro bya Kibuye, aho yahise ajyanwa muri iryo joro, ariko Munyaneza we yakomeretse buhoro ku munwa.
Kuba batakomeretse cyane ngo ni amahirwe kuko ikamyo yabajugunye bagaca mu kirahure cy’imbere nacyo kikavamo bakagenda bakagwa imbere yayo mu murima.

Munyaneza yashimye abaturage babatabaye badatinze kandi bakanabarindira umutekano ku buryo nta mugizi wa nabi wigeze aza ngo asahure ibigori, dore ko imifuka itari mike yari yacitse bikanyanyagira hasi.
Uwitwa Ndemeye Jacques wari waje gutabara yavuze ko ngo bari baryamye hafi nka sasita n’igice z’ijoro bumva ikintu kiyesuye hasi, baje basanga ni ikamyo yaguye.
Kubera ko hafi aho hari abaturage bari ku irondo, bahise batabaza Police n’imbangukiragutabara babajyana kwa muganga, abandi basigara barinze ibigori kugira ngo hatagira ba rusahurira mu nduru babyungukiramo.
Kugeza mu masasaba ibigori hafi ya byose byari bimaze gupakirwa indi kamyo yagombaga gukomeza ikabigeza mu nkambi ya Kiziba mu karere ka Karongi, icumbukiye impunzi z’abanye Congo zisaga 16.000.
Gasana Marcellin
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|