APR FC ku mwanya wa mbere nyuma yo gutsinda Amagaju
APR FC yafashe umwanya wa mbere by’agateganyo muri shampiyona nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-1 mu mukino w’umunsi wa 11 wabereye i Nyamagabe, naho Mukura Victory Sport Sport itakaza umukino wa gatandatu yikurikiranya ubwo yatsindwaga na Kiyovu Sport igitego 1-0.
APR FC itari ifite bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Mugiraneza Jean Baptiste na Iranzi Jean Claude bafite imvune, yitwaye neza ku kibuga cy’i Nyagisenyi ubusanzwe gikunda kuyigora cyane.
Tibingana Charles wa APR FC niwe wafunguye amazamu, ariko nyuma gato Hakizimana Jean de Dieu aza kucyishyura.
Sugira Erneste wa wa APR niwe wayihesheje amanota atatatu ubwo yatsindaga igitego cya kabiri bituma APR FC irara ku mwanya wa mbere n’amanota 23, mu gihe AS Kigali yari iri ku mwanya wa mbere ikina umukino wayo kuri icyi cyumweru yakira Rayon Sport.
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, kuri uyu wa gatandatu Kiyovu Sport yari yahakiriye Mukura Victory Sport, maze iyihatsindira igitego 1-0.
Igitego cyabonetse ku munota wa karindwi w’igice cya mbere kuri penaliti yatewe neza na Bakabulindi Julius nyuma y’ikosa ryakorewe kuri Mbirizi Christian mu rubuga rw’amahina.
Iyo ntsinzi yatumye Kiyovu Sport ifata umwanya wa gatatu by’agateganyo, mu hihe Mukura yari imaze gutsindwa umukino wa gatandatu yikurikiranya yagumye ku mwanya wa cyenda n’amanota 12.
Undi mukino yabaye kuri uyu wa gatandatu, Police FC yanganyirije ubusa ku busa na Espoir FC i Rusizi, naho indi mikino ine ikaza gukinwa kuri icyi cyumweru tariki ya 22/12/2013, AS Kigali yakira rayon Sport kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo.
Marine irakina na Esperance kuri Stade Umuganda i Rubavu, Muhanga yakire Gicumbi i Muhanga, naho Musanze FC ikine Etincelles i Musanze.
By’agateganyo APR FC iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23, ikurikiwe na AS Kigali ifite amanota 22, Kiyovu Sport ikaza ku mwanya wa gatatu n’amanota 18. Musanze FC iri ku mwanya wa kane n’amanota 20, ikayanganya na Epoir FC iri ku mwanya wa gatanu.
Rayon sport iri ku mwanya wa gatandatu n’amanota 19, naho Marine FC n’Amagaju FC ziracyari ku myanya ibiri ya nyuma zombi zikaba zifite amanota atanu.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|