MINEAC yashimiye abahesheje u Rwanda ibihembo muri EAC

Minisiteri ishinzwe umuryango wa Afurika y’uburasirazuba mu Rwanda (MINEAC) yakoreye umunsi mukuru impuguke z’u Rwanda zakoze imishyikirano yo gutegura amasezerano y’ifaranga rimwe; ikaba kandi yashimye ibigo bitanu by’icyitegererezo mu muryango, ndetse n’umunyeshuri wanditse ku ruhare rw’ibikorwaremezo mu iterambere rya EAC.

Itsinda ry’impuguke riyobowe na Dr Thomas Kigabo, Umuyobozi ushinzwe ubukungu muri Banki nkuru y’u Rwanda, niryo ryahagarariye u Rwanda mu matsinda y’ibihugu bitanu bigize umuryango wa EAC, bakaba ngo baramaze hafi imyaka itatu bategura amasezerano ashyiraho ifaranga rimwe, aherutse gushyirwaho umukono n’abakuru b’ibihugu bya EAC.

Abayobozi bakuru b'u Rwanda hamwe n'ab'ibigo byahembwe (iruhande rwa Ministiri muri MINEDUC na MINEAC hari umwana wanditse umwandiko kuri EAC.
Abayobozi bakuru b’u Rwanda hamwe n’ab’ibigo byahembwe (iruhande rwa Ministiri muri MINEDUC na MINEAC hari umwana wanditse umwandiko kuri EAC.

“Ntikari akazi koroshye kuko buri tsinda ry’igihugu ryazaga rifite ibyo ritekereza bitandukanye n’iby’abandi, rimwe na rimwe tukabura n’ibyo twumvikanaho kuko hari abazaga ntacyo bateguye, ariko twe twahoraga twiteguye”, nk’uko Dr Kigabo yavuze.

Icyakora ngo kugirango hashyirweho ifaranga rimwe mu muryango wa EAC bizasaba indi myaka 10, bitewe n’inyandiko nyinshi zitarumvikanwaho, ndetse n’izindi nkingi z’iterambere ry’uwo muryango (ihuzwa rya za gasutamo n’isoko rusange), bikaba ngo bitaragerwaho mu buryo buhagije.

Amashuri makuru y’ikoranabuhanga ya KIST na Tumba College, icyahoze ari Inama nkuru y’ibizamini ubu iri muri REB, Ikigo cy’ubushakashatsi mu bumenyi n’ikoranabuhanga (IRST) n’Ikigo cy’inzu ndangamurage z’u Rwanda (RNMI); byahawe za certifika n’ibikombe by’ishimwe, nyuma yo kugaragara nk’ibigo by’icyitererezo mu karere ka Afurika y’uburasirazuba.

Umuyobozi wa IRST ahabwa ibihembo by'ishimwe, nk'umwe mu bagize ibigo bitanu by'u Rwanda byabaye icyitegererezo muri EAC.
Umuyobozi wa IRST ahabwa ibihembo by’ishimwe, nk’umwe mu bagize ibigo bitanu by’u Rwanda byabaye icyitegererezo muri EAC.

KIST yashimiwe ireme ry’uburezi itanga mu bwubatsi n’ikoranabunga, Tumba College nayo ihemberwa kwigisha ikoranabunga, IRST ishimirwa guteza imbere ubushakashatsi cyane cyane muri mazutu ikomoka ku bimera, Ikigo cy’inzu z’umurage gishimirwa kugira byinshi bigaragaza umuco gakondo, ndetse na REB ihemberwa guteza imbere integanyanyigisho zifite ireme.

MINEAC ivuga ko u Rwanda arirwo rwabaye urwa mbere muri EAC mu kugira ibigo byinshi, kuko Uganda na Kenya ngo byagize ibigo bitatu bitatu, u Burundi na Tanzania nabyo bigira ibigo bibiri bibiri byashimwe n’abakuru b’ibihugu, kuba bizakomeza kuba icyitegererezo no guha amasomo ibigo byo mu bindi bihugu.

Nanone mu rwego rwo kumenya no kwitabira ibikorwa by’umuryango wa EAC, Maurice Mwiseneza wiga mu ishuri ryisumbuye rya Cornerstone riri i Rwamagana, yahawe igihembo cy’amadolari 750 na certifika, kubera umwandiko we yise ngo ‘ni uruhe ruhare ibikorwaremezo byagira mu iterambere rya EAC’.

Abagize itsinda ry'u Rwanda ryateguye amasezerano y'ifaranga rimwe muri EAC, bahawe ibyemezo by'ishimwe.
Abagize itsinda ry’u Rwanda ryateguye amasezerano y’ifaranga rimwe muri EAC, bahawe ibyemezo by’ishimwe.

“Ibihembo n’amashimwe byahawe u Rwanda biragaragaza intambwe nziza u Rwanda rumaze gutera mu bijyane no kwitabira gahunda z’umuryango w’Afurika y’uburasirazuba, ababihawe bakaba ari ishema baduhesheje”, nk’uko Ministiri muri MINEAC, Jacqueline Muhongayire yabitangaje mu muhango wo gushimira abahembwe wabaye kuri uyu wa kane tariki 19/12/2013.

Ministiri w’uburezi, Dr Vincent Biruta, yongeraho ko ntawe ukwiriye kwirara, ahubwo ngo ari igihe cyo gukora ibirenzeho, asaba ko hanozwa ireme ry’ibyo buri wese akora.

Inama y’abakuru b’ibihugu bya EAC iherutse kubera i Kampala muri Uganda tariki 30/11/2013, yari igamije gushyira umukono ku masezerano ashyiraho ifaranga rimwe, ikaba ari yo yashimye abagira uruhare mu guteza imbere amasezano agenga ubumwe bw’ibihugu by’Afurika y’uburasirazuba.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

n’igikorwa kiza cyane iyo leta ishimiye abakoranye umurava muri gahunda runaka...ariko ntibirangirire nomuri MINEAC yonyine mbonyemo na minister Dr biruta yigane ikigikorwa kandi byakongera morale mu burezi

magayane yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

!mbega byiza WEEEEEEEEEEEE! iyi ntambwe dukomeje gutera irerekan ko hari ibyo tuzi kurusha bandi muri aka karere turimo. nimujya mubona rero baza kutwigiraho ntibikabatangaze!!!!!!!

rajabu yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

!!mbega byiza WEEEEEEEEEEEE! iyi ntambwe dukomeje gutera irerekan ko hari ibyo tuzi kurusha bandi muri aka karere turimo. nimujya mubona rero baza kutwigiraho ntibikabatangaze!!!!!!!

rajabu yanditse ku itariki ya: 20-12-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka