Bugesera: Ari mu maboko ya polisi azira gukubita ise umubyara n’umugore we
Gatera John wi’imyaka 40 y’amavuko afungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Mayange mu karere ka Bugesera nyuma yo gukubita ise umubyara ndetse n’umugore we abaziza imitungo.
Gatera utuye mu mudugudu Tetero mu kagari ka Kagenge mu murenge wa Mayange ngo yagiye kwa se umubyara witwa Sembwa Pierre w’imyaka 78 y’amavuko maze atangira gutera amahane asaba ko bagomba kumuha umunani.
Uyu mugabo ngo byamunaniye kwihangana maze atangira gukubita se dore ko ari n’umusaza, nibwo haje umugore we witwa Muhongerwa Goretti w’imyaka 35 y’amavuko amubuza kumutubita maze undi ahita yadukira umugore atangira kumukubita amugira intere nk’uko bivugwa n’ubuyobozi bwa polisi mu karere ka Bugesera.
Nyuma yo kumva induru abaturanyi n’umuyobozi w’akagari ka Kagenge bagerageje gutabara maze Gatera asohokana umuhoro arabirukankana ashaka kubatema, niko gutabaza inzego z’umutekano.
Polisi ikimara kuza ikaba yahise amuta muri yombi maze barebye mu mufuka w’ipantaro yari yambaye basangamo udupfunyika dutatu tw’urumogi, bakeka ko arirwo ya nyweye rukamutera gukora ibyo.
Ku rundi ruhande ariko ubuyobozi bw’akagari butangaza ko atari ubwa mbere Gatera yakubita ise bapfuye umutungo kuko hari igihe yigeze kubikora ariko aza gusaba imbabazi avuga ko bitazongera, maze arababarirwa ko atazongera.
Egide Kayiranga
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|