Suarez yongereye amasezerano muri Liverpool akazajya ahembwa ibihumbi £170 mu cyumweru

Rutahizamu wa Liverpool Luiz Suarez, yamaze kongera amasezerano muri iyo kipe azamugeza mu mwaka wa 2018, akazajya ahembwa ibihumbi 170 by’ama pounds azatuma aba umukinnyi wa mbere uhembwe amafaranga menshi mu mateka y’iyo kipa kuva yashingwa mu myaka 121 ishize.

Mu gusinya amasezerano mashya, Suarez ukomoka muri Uruguay, yijejwe kandi ko amafaranga ye azagenda yiyongera akagera mu bihumbi 200 ku cyumweru, naramuka ahesheje Liverpool igikombe icyo aricyo cyose muri iyo myaka, akanafasha iyo kipe gusubira mu marushanwa ya ‘Champions League’.

Kongerera amasezerano Suarez biraturuka cyane ku bihe byiza arimo muri iyi minsi, kuko amaze gutsinda ibitego 17 muri uyu mwaka w’imikino, akaba kandi yari arimo gushakwa n’amakipe menshi harimo Real Madrid, Arsenal , Bayern Munich ndetse na FC Barcelone.

Suarez yahawe igihembo cy'umukinnyi w'umwaka mu Bwongereza gitangwa n'ishyirahamwe ry'abafana ba ruhago.
Suarez yahawe igihembo cy’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza gitangwa n’ishyirahamwe ry’abafana ba ruhago.

Amaze kongera amasezerano, Suarez w’imyaka 26, yabwiye Dailymail dukesha iyi nkuru ko yifuza gukora amateka mu ikipe ya Liverpool.

Yagize ati “Ubundi iyo wongereye amasezerano, ni ikimenyetso cy’uko uba ushaka kuguma mu ikipe igihe kirekire, Gusinya amasezerano y’imyaka ine, ntabwo bivuze ko narangira nzagenda. Oya, ahubwo ndashaka gukinira iyi kipe igihe kirekire kandi nkakorana nayo amateka yo gutwara ibikombe. Mfite inyota yo gutwara igikombe cya ‘Champions League ndi muri Liverpool”.

Luis Alberto Suárez yageze muri Liverpool tariki ya 28 Mutarama 2011 avuye muri Ajax Asterdam yo mu Buholandi aguzwe miliyoni 28 z’ama Euro.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka