Muhanga: Abayobozi b’inzego z’ibanze barasabwa guhinduka kugira ngo abaturage babigireho

Umuyobozi w’Umuryango CARSA wita ku isanamitima n’ubwiyunge Mbonyingabo Christophe aravuga ko ahereye ku buhamya bw’abagenda bakira ibikomere hari icyizere cyo kubaka ubwiyunge burambye.

Mu biganiro ku isana Mitima byamaze iminsi itatu mu Murenge wa Shyogwe Akarere ka Muhanga, kuva tarki ya 19 Kugeza ku ya 21 Werurwe, abayobozi b’imidugudu kugeza ku Murenge bagaragarijwe ko abayoborwa badashobora guhinduka hatabayeho kubitaho kandi abayobozi bakabanza guhinduka ubwabo.

Abayobozi b'inzego z'ibanze mu Karere ka Muhanga basabwa guhinduka kugira ngo abaturage babigireho.
Abayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Muhanga basabwa guhinduka kugira ngo abaturage babigireho.

Mbonyingabo avuga ko kugeza ubu hari imibare y’abantu benshi bamaze gukira ibikomere kubera kuganirizwa no kwihanganishwa ku bibazo bahuye na byo muri Jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994.

Agira ati “Kugeza ubu tumaze kugira abantu benshi biyunze nyakuri, dufite benshi bakize ibikomere ubu basigaye baryama bagasinzira kandi dufite icyizere cy’uko bakize neza.”

Cyakora Mbonyingabo avuga ko kubera ko amacakubiri atajya ashira neza mu mitima y’abantu, ubu Abanyarwanda bamaze gusobanukirwa neza n’ibibazo bahuye na byo kandi bazi neza gutandukanya ikibi n’icyiza ku buryo hagize ibindi bibazo bishingiye ku macakubiri batapfa kongera kuyasubiramo.

Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga avuga ko igihugu kidakeneye guhora mu bishya nk'ababumbyi.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ko igihugu kidakeneye guhora mu bishya nk’ababumbyi.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga, Yvonne Mutakwasuku, we asaba abayobozi b’inzego z’ibanze guhinduka bakabona guhindura n’abandi kuko abayoborwa bakurikiza ibyo abayobozi kakora.

Mutakwasuku akomeza avuga ko bibabaje kuba abayobozi bajya mu myanya ariko bagasiga ntacyo bahinduye mu isanamitima aho gutangirira abazabasimbura, kandi ngo ari byo byagatumye abaturage barushaho kwiyumvamo ubunyarwanda n’ubuyobozi bwabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga yongeraho ko ngo hari abayobozi bahora mu bishya nk’ababumbyi kandi ngo igihugu kitagomba guhora mu bishya nk’ababumbyi.

Agira ati “Ntabwo igihugu gikeneye abayobozi bahora mu bishya nk’ababumbyi ahubwo hakenewe abayobozi bahinduka maze bagahindura n’abo bayobora kuko ni byo byafasha benshi mu gukira ibikomere.”

Dusengimana Aloys, umwe mu batangabuhamya ku kubohoka ku mutima, akaba anatanga ibiganiro ku isanamitima, avuga ko amasomo yo kwigishwa ubwiyunge n’isanamitima bikibangamirwa no kuba hakiri abantu bagifite ibikomere batabizi, ariko ngo iyo bamaze gusobanukirwa n’ikibazo bafite ku mutima bagenda basohoka muri ibyo.

Agira ati “Ni byiza ko haboneka abantu bahagarara mu cyuho bagasaba imbabazi, iyo mbonye umuntu uturutse mu cyiciro cy’abanyiciye akansaba imbabazi, bimfasha kubabarira nkabasha kumva nkeye ku mutima.”

Dusengimana akomeza avuga ko ari ngombwa ko abayobozi ubwabo babanza guhinduka no gukora neza kugira ngo abayoborwa barebereho kuko iyo abayobozi bahuzagurika n’abaturage babyanduriramo.

Ephrem Murindabigwi

Ibitekerezo   ( 1 )

Ibyo Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga avuga ni byo koko, kuko umwera uturutse i Bukuru ukwira hose. Kandi abayobozi ni nk’itara riyobora abandi mu gihe cy’umwijima. Iyo rizimyeho gato abarireberagaho baratsikira, bagata inzira cyangwa bagakandagirana bahutazanya, abafite imbaraga bagahutaza abanyantege nke.

mugiwill yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka