Ruhango: Urubanza rw’uwishe abantu 6 rwongeye gusubikwa

Urubanza rwa Baribwirumuhungu Steven w’imyaka 29 y’amavuko wishe abantu 6 bo mu muryango umwe, rwongeye gusubikwa ku nshuro ya kabiri, tariki ya 24 Werurwe 2014, ku mpamvu z’uko atari yiteguye kuburana.

Uru rubanza rwagombaga kuburanishirizwa mu Murenge wa Byimana rugatangira saa mbiri za mugitondo rwatangiye hafi saa tanu n’igice kubera imvura. Baribwirumuhungu yabwiye urukiko ko atiteguye kuburana kubera ko atigeze asoma dosiye y’urubanza rwe.

Baribwirumuhungu yanze kuburana kuko atarasoma dosiye ye.
Baribwirumuhungu yanze kuburana kuko atarasoma dosiye ye.

Perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Muhanga ari nawe uburanisha uru rubanza, Adolphe Udahemuka, yabwiye abitabiriye uru rubanza ko ibyo Baribwirumuhungu asaba abyemererwa n’amategeko, bityo yanzura ko rusubitswe rukazasubukurwa tariki ya 21 Mata 2015.

Abareganwa na Baribwirumuhungu aribo Simbarubusa Leonidas wamuhishe akanamufasha guhindura amazina, Uwayisenga Livin na Mugemanyi Tito bafatanywe ikote ririho amaraso, bo bavugaga ko biteguye kuburana.

Undi wari imbere y’urukiko ni Ngayaberura Silvestre waregeraga indishyi, ari nawe nyiri umuryango wishwe, nawe ufungiye ibindi byaha.

Abareganwa nawe bari biteguye kuburana.
Abareganwa nawe bari biteguye kuburana.

Abari bitabiriye uru rubanza bagaragaje kutishimira isubikwa ry’uru rubanza ubugira kabiri, kuko ubwa mbere tariki ya 27 Mutarama 2015, Baribwirimuhungu atabonetse imbere y’urukiko avuga ko arwaye.

Bmawe mu bari batabiriye ngo bumve iburanishwa ry’uru rubanza basaba ko nta yindi mpamvu ikwiye kongera gutangwa n’uyu uregwa icyaha cyo kwica abana 5 na nyina, ahubwo ko rukwiye kuburanwa rukava mu nzira bakamenya igihano ahawe kuko yabangirije isura y’umurenge wabo.

Umuryango wa Ngayaberura Silvestre wishwe tariki ya 31 Nyakanga 2014 bimenyekana tariki 02 Kanama 2014, ushingurwa mu cyubahiro tariki ya 03 Kanama 2014. Baribwirumuhungu ukurikiranyweho kubica yiyemerera icyaha.

Ubwa mbere ntiyaburanye kuko yari arwaye.
Ubwa mbere ntiyaburanye kuko yari arwaye.

Uyu musore wafatiwe mu Murenge wa Sovu mu Karere ka Ngororero hafi y’ishyamba rya Mukura, avuga ko yabikoze wenyine yifashishije icyuma yari yaraguze i Muhanga ndetse n’umuhini, akagenda abica umwe umwe kugeza abarangije.

Avuga ko yabikoze nyuma yo kubabazwa cyane n’uko Ngayaberura yamennye ibanga ko uyu musore yatorokeye mu rugo rwe, agasaba umugore we ko ahava kugira ngo atazabateza ibibazo.

Ubwo yafatwaga yahise yiyemerera icyaha anasobanura uko yabishe.
Ubwo yafatwaga yahise yiyemerera icyaha anasobanura uko yabishe.
Abaturage ntibishimiye kutaburana kwe.
Abaturage ntibishimiye kutaburana kwe.

Muvara Eric

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

Ntabwo biba byoroshye.Dusenge cyane kuko isi yarahindanye.

HABIYAREMYE FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ntabwo biba byoroshye.Dusenge cyane kuko isi yarahindanye.

HABIYAREMYE FRANCOIS yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

nange mbanumvumuntu wemera koyishe baba bagitegerejiki ngo bamukatire

Gaspard yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

ndasabako uwamenya gereza afungiyemo yayimbwira nkazamusura nkamufasha kumuburanira murwego rwamategeko

musa yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

sinumva ibyo abacamanzabacu baba barimo icyoyiga kurubanza nicyi ibyoyakoze ntabizi cyagwa bamurindirijeko yongera gutoroka gereza akajyakwicabandi?

Hakizimana oscar yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

uru rubanza rwaratinze rwose,nibaburanishwe vuba uhamwa nicyaha abiryozwe.

ayew yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka