Kayirebwa arataramira kuri KT Radio kuri uyu wa mbere

Umuhanzi Cécile Kayirebwa wamamaye cyane mu nganzo nyarwanda abinyujije mu ndirimbo zuje ubuhanga ndetse akagira n’ijwi rinyura imitima ya benshi, ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Werurwe 2015, arataramana n’abakunzi b’Inkera Nyarwanda kuri KT Radio 96.7 FM (Radio ya Kigali Today) kuva isaa mbili z’ijoro.

Muri iyi Nkera Nyarwanda, umuhanzi Cécile Kayirebwa araza kumvikana inyumvankumve, mu ijwi rye ry’umwimerere, aririmbira abakunzi b’umuco nyarwanda indirimbo ze bakunda ari benshi.

Kayirebwa uri butaramire abakunzi b'Inkera Nyarwanda kuri KT Radio (ifoto:Internet).
Kayirebwa uri butaramire abakunzi b’Inkera Nyarwanda kuri KT Radio (ifoto:Internet).

Ntivuguruzwa Emmanuel, umunyamakuru wa KT Radio uyobora Inkera Nyarwanda, yemeje amakuru y’uko Cécile Kayirebwa aza kuba ari muri iki gitaramo kiza gutangira saa mbili z’umugoroba nk’uko bisanzwe.

KT Radio irarikiye abakunzi b’Inkera Nyarwanda kuba bugufi muri iki gitaramo bagikurikira kuri 96.7 FM cyangwa kunyura ku rubuga rwa internet rwa KT Radio ari rwo www.ktradio.rw.

Inkera Nyarwanda kuri KT Radio ni urubuga rwo gutarama Kinyarwanda rushinze imizi mu buvanganzo Nyarwanda bukomatanyije. Uru rubuga rurangwa n’umunezero, rusigasira umuco ndetse n’ururimi rw’Ikinyarwanda, nk’Ingobyi y’umuco w’Abanyarwanda.

Cécile Kayirebwa abaye umwe mu bahanzi Nyarwanda b’abahanga bitabiriye Inkera Nyarwanda kuri KT Radio.

Kigali Today

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mwadusobanuriye aho izina ingangurarugo ryakomotse

niyongabire jean pierre cyuzuzo yanditse ku itariki ya: 16-11-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka