Rukumbeli: Yashimiwe ubutwari bw’umugabo we wahishe abatutsi akabizira

Mu gihe Jenoside yakorerwaga abatutsi, hari imiryango imwe n’imwe yagiye yitandukanya n’ubwo bwicanyi igahisha abatutsi bahigwaga bukware, ndetse bamwe bakaba barahisemo gupfana na bo aho kwijandika mu bwicanyi.

Ibi byabaye ku muryango wa Karikunzira Mathias na Kankindi wo mu Murenge wa Rukumbeli, Akagari ka Rubona, Akarere ka Ngoma ho mu Ntara y’ Uburasirazuba, aho uyu muryango wahishe abatutsi benshi mu gihe cya Jenoside, abicanyi babimenya bakaza kubasanga iwe, Karikunzira akanga kubatanga kugeza aho bamwicanye na bo.

Umugabo wa Kankindi ngo yazize guhisha abatutsi mu gihe cya Jenoside.
Umugabo wa Kankindi ngo yazize guhisha abatutsi mu gihe cya Jenoside.

Kankindi, umupfakazi wa Karikunzira Mathias, mu Kwezi kwahariwe ibikorwa byo kwitegura kwibuka ku nshuro ya 21, yashimiwe cyane n’umuryango w’abanyeshuri barokotse Jenoside yakorewe abatutsi AERG ndetse n’ abahoze muri uwo Muryango bibumbiye mu Muryango wa GAERG, kubera ubwitange n’ubumuntu umuryango we wagaragaje bahisha abatutsi bicwaga mu gihe cya Jenoside kugeza aho umugabo we abizira.

Mu gushimira uyu mukecuru uri mu kigero cy’imyaka isaga 60, Milindi Jean de Dieu, Umuyobozi wa AERG ku rwego rw’igihugu na Habonimana Charles umuyobozi wa GEARG bamushyikirije inka y’ishimwe iyi miryango yamugeneye, kugirango izajye imukamirwa ndetse inamukenura imufashe mu masaziro ye.

Kankindi ashyikirizwa inka y'ishimwe n'Umuyobozi wa GAERG.
Kankindi ashyikirizwa inka y’ishimwe n’Umuyobozi wa GAERG.

Uyu mukecuru kandi mu rwego rwo kumushimira yanasaniwe inzu n’iyi miryango yombi bafatanyije n’abacitse ku icumu bo mu Murenge wa Rukumbeli kugirango anabashe gutura ahantu hameze neza anabone n’aho gutungira iyi nka bamugabiye y’ishimwe.

Kankindi mu byishimo byinshi yatangaje ko iki gikorwa kimushimishije cyane kandi kimukuye mu bwigunge, anavuga ko kimugaragarije ko umugabo we nubwo yitabye Imana atakoze ubusa ahisha abatutsi, nk’uko bamwe babimucyuriraga, bavuga ko yishyanuye ahisha abatutsi ko iyo atabikora aba akiriho.

Habonimana Charles, Umuyobozi wa GEARG, avuga ko uyu mukecuru ari uwo gushimirwa kubera ubupfura, ubumuntu ndetse n’ubutwari umuryango we wagaragaje mu gihe abandi benshi bari babubuze mu gihe cya Jenoside.

Yongeraho ko igikorwa nk’iki cyo gushimira abagize uruhare urwo ari rwo rwose rwo kurokora abicwaga mu gihe cya Jenoside kizakomeza mu gihugu hose.

Roger Marc Rutindukanamurego

Ibitekerezo   ( 2 )

Ni Byiza Iyo Miryango Ikomereze Aho.

Binti yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Birakwiye rwose gushimira uno mukabwe pe.

jb yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka