RwandAir igiye kuzana indege za A330 bwa mbere muri Afurika y’Uburasirazuba

Ikigo cy’u Rwanda gitwara abantu n’ibintu mu ndege (RwandAir) cyamaze gutumiza indege zo mu bwoko bwa Airbus A330 zizakoreshwa mu ngendo kigiye gutangira gukorera mu Burayi na Asia, zikaba ari ubwa mbere zizaba zigeze mu bihugu bya Afurika y’Uburasirazuba.

Ibi byemejwe mu masezerano RwandAir yagiranye n’ikigo gikora indege Airbus ku wa 24 Werurwe 2015, amasezerano avuga ko mu mpeshyi ya 2016 Airbus izaba yagejeje kuri RwandAir indege za mbere ebyiri za A330, ngo zizaba zifite moteri zikomeye zo mu bwoko bwa Rolls Royce Trebt 772B.

Umuyobozi wa RwandAir, John Mirenge yavuze ko izo ndege ziri mu mushinga mugari w’ingendo nshya icyo kigo kiri gutegura kuzajya gikora mu gutwara abantu n’ibintu ku mugabane w’Uburayi na Asia.

Umwaka wa 2016 uzasiga Airbus A330 igeze mu Rwanda.
Umwaka wa 2016 uzasiga Airbus A330 igeze mu Rwanda.

Izi ndege ngo zizaba zifite inyongeragaciro ikomeye mu bucuruzi bwa RwandAir kandi zizaba zikoze ku buryo bwiza ngo buzanyura abagenzi cyane, guhera ku miterere yazo imbere, uko zigenda neza n’ubwisanzure bwisumbuye buruta ubwo mu zindi ndege zakoraga muri icyo kigo.

John Leahy ushinzwe ibikorwa bya Airbus yavuze ko izo ndege RwandAir izazana ngo zizaba ari zo za mbere zigeze mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC, East African Community), ukaba ngo ari umuhigo ukomeye RwandAir izaba yesheje mu kugeza indege nziza ku bagenzi bazazikoresha.

A330 ni ubwoko bw’indege ziba zifite ubushobozi bwo gutwara abagenzi bari hagati ya 250 na 300. Ngo ni indege nziza cyane zikoreshwa n’ibigo bitwara abagenzi birenze 100 bikomeye ku isi.

Ahishakiye Jean d’Amour

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iki gikorwa ni icyo gushimirwa abayobozi ba Rwandair pe! kuba baragiranye amasezerano direct n’uruganda!!! izindi companies nyinshi muri aka karere zigura iza occasion. Nizere ko ntawe uzongera gufata izindi ndege kabisa ngo agiye I Burayi cg Asia. Bravo!

freddy yanditse ku itariki ya: 25-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka