Ubucucike, izuba n’imvura byicaga abagenzi byabonewe igisubizo
Nyuma y’icyemezo cyafashwe n’Umujyi wa Kigali cyo kubaka ahantu hamwe imodoka zitwara abagenzi zizajya zibasanga ndetse zikanahabasiga, abagenzi barahamya ko bizafasha guca ubucucike bw’abagenzi ku mirongo, ndetse bikanabakiza izuba n’imvura byabiciraga ku mirongo bategereje amamodoka batazi igihe ari buzire.
Iki cyemezo cyatangiye gushyirwa mu bikorwa kuwa mbere tariki 23 Werurwe 2015. Umujyi wa Kigali watangaje ko amamodoka yajyaga afatira abagenzi mu kajagari buri murongo ufite aho imodoka zawo zihagarara byakuweho, ahubwo zose zizajya zifatira abagenzi haruguru ya Gereza ya Nyarugenge izwi ku izina rya 1930, ariho hubwatswe ahantu hiswe “Down Town” imodoka zizajya zisanga abagenzi ndetse zikanahabasiga.

Uwimana Paul, umwe mu bagenzi wamenye iby’izo mpinduka, yagize ati “Abagenzi benshi ntibaramenya aho amamodoka yimukiye kuko nkatwe aho twajyaga dutegera kuri Sulfo, twabanje kuhamara igihe kigera ku isaha twashobewe ariko tuza kumenya aho amamodoka yimukiye, tuhageze dusanga hameze neza kandi hubatse ku buryo bugezweho, ku buryo nta zuba nta n’imvura izongera kuhicira abagenzi bategereje amamodoka”.
Uwimana yanatangaje ko bizagabanya ubucucike bw’abantu kuko babonye ko n’amamodoka atahatinda ahubwo aza agasiga abantu agafata abahari ntategereze kuzura, ku buryo bahamya ko na ya mirongo yajyaga iba minini igiye kugabanuka mu mihanda.

Uwase Marie Jeanne nawe ukorera mu Mujyi yatangaje ko yanejejwe n’iki cyemezo kuko kije kugabanya akajagari kagaragaraga ku mirongo y’abagenzi, ariko anishimira cyane imyubakire y’aho kuko hashyizwemo utuzu abagenzi bazajya bugamamo izuba n’ imvura, hagashyirwamo ubwiherero bujyanye n’igihe ndetse hanashyirwamo ibiro bya Polisi izajya ifasha mu gucunga umutekano w’abagenzi.
Ibi byashimangiwe na Rangira Bruno, ushinzwe itumanaho mu Mujyi wa Kigali, aho yatangaje ko nta modoka zemerewe kuzajya zitinda aho zimaze gukuramo abagenzi, ko zizajya zikomezanya abo zihasanza baba ntabo zikahava zikajya kubashakira ahandi kugira ngo barwanye ubucucike bw’amamodoka.
Roger Marc Rutindukanamurego
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
nibagende mu mutuzo rero kandi bashimire Leta y’u Rwanda yabahaye ubufasha bagomba
ikibazo kandi kikaba nigitekerezo: ese bajya gufata uyu mwanzuro barebye impande zose ko ntazo baba babangamiye? nshimyeko abagenzi batazajya babura imodoka ,bene gutwara abagenzi bo ntagihombo bazahuranacyo ,igihe azahagurutsa imodoka ntabagenzi barimo kandi iri kunywa Diyeseri ,cyangwa bazashyiraho aho ziparika zikajya zirekurwa abagenzi bamaze kugwira, njye ndumva haba hakemuwe ibibazo bya bamwe abandi bakabagusha mu gihombo, ndumva bakagombye kubyigaho nabyo bakabishakira igisubizo.Murakoze