Ruitsiro: Urukiko rwategetse ko abayobozi ba MUSA barekurwa bagakurikiranwa bari hanze

Kuri uyu wa mbere tarikiya 23 Werurwe 2015, Urukiko rw’Ibanze rwa Gihango rwategetse ko umuyobozi n’umucungamutungo b’ubwisungane mu kwivuza (MUSA) mu Karere ka Rutsiro bari bafunzwe bakurikiranyweho amafaranga ya MUSA barekurwa baka zakurikiranwa bari bari hanze.

Mukantabana Anne Marie wari Umuyobozi wa MUSA na Innocent Uhawenimana wari umucungamutungo wayo baregwa kunyereza amafaranga asaga miliyoni 81 mu gihe cy’imyaka 3, gushinjwa amafaranga y’ubwisungane atarazamuwe ku rwego rw’igihugu, kubura ibitabo bya gitansi ndetse no kuba akarere gafitiye ibitaro bitandukanye amadeni asaga miliyoni 140.

Ubugenzuzi bw’imari bwa Leta bwakoze igenzura kuva tariki ya 27 Mutarama 2015 kugeza ku wa 06 Gashyantare 2015 busuzuma uko imisanzu y’ubwisungane mu kwivuza ihagaze mu Karere ka Rutsiro mu myaka ya 2012-2013,2013-2014 na 2014-2015 bukaba bwaremeje ko hanyerejwe amafaranga asaga miliyoni 81, ibitabo 408 bya gitansi byaburiwe irengero, miliyoni 25 zitazamuwe ku rwego rw’igihugu n’amadeni menshi akarere gafitiye ibitaro.

Nyuma yo kuburana ku wa 20 Werurwe 2015 abaregwaga bahakanye ibyo baregwa ndetse banasaba ko barekurwa bagakurikiranwa bari hanze. Urukiko rukaba rwasomye imyanzuroy’urubanza kuri uyu wa mbere tariki 23 Werurwe 2015 aho rwemeje ko abaregwa nta bimenyetso bifatika byatuma bakomeza gufungwa ahubwo ko bakomeza gukurikiranwa bari hanze.

Uyu mwanzuro wo kurekurwa bagakurikiranwa bari hanze wafashwe hakurikijwe ibyo urukiko rwagaragaje aho rwavuze ko ikinyuranyo cy’amafaranga y’ubwisungane ndetse n’ubwitabire bireba akarere kuko ntaho abayobozi ba MUSA bahurira n’ayo mafaranga kuko ngo bagiye bamenyesha akarere mu nyandiko ko raporo zituruka hasi mu mashami ya MUSA zidaura n’amafaranga babaga bafite kuri konti.

Umwenda w’ibitaro na wo urukiko rwasanze utareba abayobozi ba MUSA kuko ngo n’akarere kandikiye Minisiteri y’ubuzima kayimenyesha ko kazi umwenda gafitiye ibitaro.

Gusa kuri za gitansi zabuze urukiko rubona Innocent Uhawenimana ari we ukwiye kuzibazwa kuko ari we wari ushinzwe ububiko ariko na byo ngo si impamvu ituma yakomeza gufungwa ariko ngo agomba kujya yitaba urukiko buri wakabiri wa buri cyumweru.

Mbarushimana Cisse Aimable

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Abo bayobozi ba MUSA bagomba kugaragaza irengero ry’ayo mafaranga.

Pacific yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

politiki ya mutuelle isuborwemo kuko harimo ibibazo byinshi.abantu benshi bakora muri za mutuelle bararenganwa.

jp yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

huuuuum!ubwosee washinjwa fr angana atyo ukajya hanze koko?gusibanganya ibimenyetso?ahaaaaaaaaaa

shyaka yanditse ku itariki ya: 24-03-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka