Amajyaruguru: Abikorera bahize guca ukubiri na “Banki Lambert”
Abikorera mu ntara y’amajyaruguru batangaza ko umwe mu mihigo bashyize imbere ari ugushishikariza bagenzi babo gukorana n’ibigo by’imari bakava ku ngeso yo gukorana na “Bank Lambert” igaragara kuri bamwe.
Ibi babitangaje ku wa mbere tariki ya 23 Werurwe 2015, ubwo basozaga itorero ryiswe Imbaturabukungu bari bamazemo icyumweru ryaberaga i Nkumba mu Karere ka Burera, ryateguwe na Minisiteri y’ubucuruzi n’inganda (MINICOM) n’urugaga rw’abikorera mu Rwanda (PSF).
Banki Lambert ni uburyo bwo kugurizanya amafaranga hagati y’abantu ku nyungu iri hejuru kurusha iyo mu bigo by’imari. Mu gihe banki zisaba inyungu itarenga 19% ku mwaka ngo Banki Lambert igera no ku 100%.
Aba bikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru 534 bagaragaje ko bafite ishyaka ryo kurwanya “Banki Lambert” ku buryo banabishyize mu mihigo bakuye mu itorero bagomba gushyira mu bikorwa.

Munyankusi Jean Damascène, uhagarariye abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, abisobanura agira ati “Twiyemeje gukorana n’ibigo by’imari mu rwego rwo kwizamurira ubutunzi bwacu cyangwa se ubukungu. Ariko cyane cyane turwanya icyo gukorana na ‘Banki Lambert’ nacyo cyagiye kigaragara”.
Akomeza avuga ko muri uko kurwanya Banki Lambert bazakomeza gushishikariza abikorera gukorana n’ibigo by’imari bakajya baba ariho baka inguzanyo kuko gukorana na Banki Lambert bitemewe kandi bihanwa n’amategeko.
Igituma bamwe mu bikorera bo mu Ntara y’Amajyaruguru bayoboka Banki Lambert, ngo ni ubujiji kuko bituma batanga inyungu y’umurengera, abandi bagahamya ko abayijyamo baba bashaka gukira vuba.

Nyamara hari n’abavuga ko bagana Banki Lambert kubera imikorere mibi y’ibigo by’imari bitanga inguzanyo nyuma y’igihe kirekire kandi uwayisabye ayishaka vuba ngo akemure ikibazo afite.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bosenibamwe Aimé, yemeza ko Banki Lambert igaragara mu bikorera bo mu ntara ayoboye. Ubwo basozaga itorero akaba yasabye ubufatanye mu kuyihashya.
Yagize ati “Munyemereye ko tugiye guhangana no kurandura burundu Banki Lambert. Banki Lambert igende nka nyomberi”.
“Banki Lambert” ihanwa n’amategeko
Banki nkuru y’u Rwanda (BNR) ihamya ko ihererekanya ry’amafaranga rigomba gukorwa n’amabanki abyemerewe, ababikora nabo bakabikora bagamije inyungu iciye mu mucyo.

Ingingo ya 324 mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda niyo ihana abakorana na Banki Lambert izwi ku izina ry’urunguze.
Uwahamwe n’icyaha cyo gukorana na Banki Lambert, iyi ngingo imuteganyiriza igifungo kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka ibiri cyangwa agacibwa amande ari hagati y’amafaranga y’u Rwanda miliyoni imwe na miliyoni ebyiri.
Muri Banki Lambert hari bamwe batanga sheki zitazigamiwe. Uwahamwe n’icyo cyaha ahanishwa igihano cyo gufungwa imyaka ibiri, hakiyongeraho n’ihazabu y’inshuro 10 za sheki itazigamiye aba yafatanywe.
Norbert NIYIZURUGERO
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
muruhengeri ntabwo bazabishobora hari amafaranga menshyi ari mu migano.mubasabe bayajyane mu ma banki
.
ibyo bahize bazabishyire mu bikorwa kuko izo bank zizabkoresha amanyanga kandi zakabagiriye akamaro bitabiriye iziba inyungu