Kenya igiye kubaka urukuta ku mupaka na Somaliya mu kwirinda ibitero bya Al Shaabab

Minisitiri w’Umutekano mu gihugu cya Kenya, Joseph Nkaissery, ku wa 23 Werurwe 2015 yatangarije itangazamakuru n’amahanga yose ko igihugu cye cyafashe icyemezo ndakuka cyo kubaka urukuta ku mupaka ukigabanya na Somalia mu kwirinda ibitero cyagabwaho n’inyeshyamba za Al Shaabab.

Amakuru dukesha Jeuneafrique avuga ko imirimo yo kubaka uru rukuta ngo izatangira muri uyu mwaka. Kenya na Somalia bitandukanywa n’urubibi rufite ibirometero 700, ariko ngo ntabwo hose ariko hazubakwa kuko bagenda bafata uduce tumwe na tumwe bafitiye impungenge ko Al Shaabab yanyuzamo ibitero byayo.

Uduce tuzibandwaho ngo ni utwitwa Bulahawa na Mandera ahazafasha ingabo za Kenya kubona uko zikumira ibitero by’izo nyeshyamba.

Utundi duce ngo tuzatandukanywa n’umuhanda uzaba ucungiwe umutekano cyane.

Kuva mu mwaka wa 2013, uyu mutwe w’inyeshyamba ngo umaze guhitana abantu 200 ku butaka bwa Kenya akaba ari yo mpamvu iki gihugu kigomba gukaza umutekano wacyo.

Abatari bakeya muri iki gihugu cya Kenya ngo ntibashyigikiye iki cyemezo basanga kitazakemura ikibazo cy’umutekano mukeya ahubwo Leta ikaba ikwiye gufata ingamba zo kurinda umupaka hadatagagujwe amafaranga.

Ikinyamakuru The Guardian , na cyo kivuga ko abayobozi ba Kenya bagombye kurebera ku bindi bihugu byakoze nk’ibi mu mteka ariko ntibikemure ikibazo. Ibyo bihugu ni Israel, Ubushinwa na Mexique.

Kuva Kenya yakohereza ingabo zayo guhangana na Al Shaabab muri Somalia, uyu mutwe warahiriye kuzahungabanya umutekano wa Kenya.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka