Nyanza: Ibihembo mu mikino mu mashuri byabonye ba nyirabyo
Ku wa 17 Gicurasi 2015, mu Karere ka Nyanza hasojwe amarushanwa y’imikino itandukanye mu bigo by’amashuri, maze mu mupira w’amaguru mu bahungu igikombe cyegukanwa n’ishuri ryisumbuye rya Nyanza, naho mu bakobwa kijyanwa n’ishuli rya Ste Trinité.
Iyi mikino yabereye ku bibuga bitandukanye byo mu bigo by’amashuri yisumbuye ndetse no kuri sitade y’Akarere ka Nyanza aho ikipe ya Rayon Sports FC yitoreza kuva yahimukira mu mpera z’umwaka wa 2012.
Amakipe yaje ku isonga muri buri mukino yahembwe igikombe, umupira wo gukina n’amafaranga yari agiherekeje.

Muri Volley ball y’abahungu ishuri rya Christ Roi i Nyanza ryongeye kwegukana igikombe naho mu bakobwa kijyanwa na Lycée ya Nyanza.
Padiri Deogratias Rurindamanywa, umuyobozi w’Ishuri rya Christ Roi Nyanza akaba na perezida w’ishyirahamwe rishinzwe imikino mu bigo by’amashuri, yatangaje ko abatsinze aya marushanwa bazakomeza naho hakavamo amakipe akomeza ku rwego rw’Igihugu muri buri mukino.
Padiri Rurindamanywa yanagarutse ku kamaro siporo ifite avuga ko isabanya abantu ndetse igafasha n’abana mu myigire yabo.

Yabivuze atya: “Siporo ifitanye isano n’imitsindire n’imyigire y’umwana mu ishuri, kuko ituma agira umubiri mwiza akiga neza ndetse akamenya kubaha no gukorera hamwe na bagenzi be”.
Yakomeje atangaza ko iyi mikino byabaye ngombwa ko inahuzwa na gahunda ya Kagame cup mu mashuri, byose bikorwa hagamijwe kugira ngo abana bifitemo impano mu mikino bayigaragaze.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyanza, Kayijuka John yavuze ko iyi mikino ijyanye n’intego akarere kihaye yo kuyiteza imbere bijyaniranye n’umuco, kugira ngo bibe umwihariko ku bantu baho.

Rwigema Paterne ushinzwe imikino muri Minisiteri y’uburezi mu Rwanda yashimye amashuri yatwaye ibihembo, ayashimira ubutwari n’ubwitange yagaragaje, ndetse ayifuriza kuzatwara igihembo cyo ku rwego rw’igihugu.
Jean Pierre Twizeyeyezu
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|