Muganza: Barasabwa kugaragaza ahakiri imibiri itarashyingurwa kugira ngo ishyingurwe
Abarokotse Jenoside bo mu mirenge ya Kivu, Muganza na Nyabimata barasaba abaturage b’iyo mirenge kugira ubutwari bwo kugaragaza ahaba hakiri imibiri y’abazize Jenoside itarashyingurwa kugira ngo na yo ishyingurwe.
Abarokotse Jenoside bo muri iyo mirenge babisabye kuri uyu wa 16 Gicurasi 2015 ubwo hibukwaga abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu cyahoze ari Komine ya Kivu na Nshili.

Muri uyu muhango abarokotse Jenoside bashimiye ubuyobozi ku kuba bwarubatse urwibutso rumeze neza ababo bishwe bakaba baruhukiye ahantu hasukuye, bavuga ko ibi ari ukubasubiza agaciro bambuwe.
Ruzindana Ignace, umwe mu barokokeye kuriPparuwasi ya Muganza, avuga ko haguye abantu benshi ariko mu rwibutso ruhari hakaba hashyinguyemo bake, akaboneraho gusaba abaturage kugira ubutwari bwo kugaragaza ahaba hakiri imibiri itarashyingurwa kugirango nayo ishyingurwe mu cyubahiro.
Ati "Icyo mbisabira ni kimwe, ndabasaba ko baturangira ahakiri imibiri itarashyingurwa na yo tukayishyingura icyo gihe tuzaba turuhutse”.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Fabien Niyitegeka, ashimira uruhare abaturage b’iyi mirenge bagize mu kubaka urwibutso rumeze neza, kandi akabizeza ko ubuyobozi buzakomeza gufatanya n’abaturage kugira ngo aho inzibutso ziri hirya no hino mu karere zitabweho.
Ati "Turashimira abaturage ba Muganza ndetse n’indi mirenge bagize uruhare mu kubaka uru rwibutso. Birumvukana bafatanyije n’ubuyobozi kandi tubizeza ko tuzakomeza gufatanya kugira ngo inzibutso zose mu karere zitabweho”.
Kuri Paruwasi ya Muaganza ngo haguye abatutsi benshi bari bahahungiye baturutse mu mirenge ya Muganza, Kivu na Nyabimata, ariko mu rwibutso ruhubatse hakaba hamaze gushyingurwamo abantu 4996 gusa.
Chares RUZINDANA
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|