Ni akaga kubona umuganga yica umuntu abishaka – Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora

Dr Nsabimana Damien, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora, asanga ari ngo agahomamunwa kubona umuganga agambanira abarwayi akwiye kuba aha ubuzima akarenga akabica kandi ubundi yarize gutanga ubuzima no gukumira urupfu.

Yabivuze, kuri uyu wa 16 Gicurasi 2015, ubwo mu Bitaro bya Kibogora bibukaga abakozi abarwayi, abaturanyi n’inshuti b’ibitaro bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bunamiye inzirakaregane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Kibogora.
Bunamiye inzirakaregane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi zishyinguye mu Rwibutso rwa Kibogora.

Nyuma y’urugendo rwo kwibuka rwatangiriye ku Bitaro bya Kibogora rugakomereza ku Rwibutso rwa Kibogora, ibiganiro byakorewe muri kaminuza ya Kibogora Polytechinique, aho Dr Nsabimana Damien, Umuyobozi w’Ibitaro bya Kibogora yanenze bikomeye abaganga bishe abantu mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Dr Nsabimana yavuze ko igihe kigeze ngo abaganga bigishwe ibirenze ibyo bize byo kuvura abantu kugira ngo ibyabaye bibe isomo rikomeye kandi ntibizongere ukundi.

Yagize ati “Birababaje kubona twebwe dushinzwe gutanga ubuzima no gukumira urupfu hari bamwe muri twe bishe abo bari bashinzwe guha ubuzima tugomba kwigishwa ibirenze ibyo twize byo kuvura tukabikuramo amasomo azatuma bitazongera kubaho ukundi”.

Aha bari mu rugendo rwo kwibuka abatutsi biciwe mu Bitaro bya Kibogora.
Aha bari mu rugendo rwo kwibuka abatutsi biciwe mu Bitaro bya Kibogora.

Umwe mu barokokeye muri ibi bitaro yavuze uko abicanyi binjiraga mu bitaro bya Kibogora bakica abantu bose bahasanze yaba abarwayi cyangwa abakozi b’ibitaro kandi bakabifashwamo na bamwe mu bakozi b’ibitaro, asaba ko abahakana n’abapfobya Jenoside bakwiye gushyira mu gaciro bakareka gushinyagura.

Agira ati “Bicaga abantu bose basanze mu bitaro kandi bakabifashwamo na bamwe mu bakozi, gusa mbabazwa no kubona hari abantu bahakana ko ibi byabaye, mbasaba ko bashyira mu gaciro bakatubwira niba aba bantu barapfuye bagwiriwe n’ikirombe cyangwa se niba barishwe”.

Umuyobozi w’Akarere ka Nyamasheke, Kamali Aime Fabien, yasabye abaganga b’iki gihe kwerekana itandukaniro, bagakura isomo ku byabaye bakerekana ko bakorera Imana ikiza.

Aha bari bafasha akanya ko guceceka bibuka, nyuma y'urugendo rwo kwibuka.
Aha bari bafasha akanya ko guceceka bibuka, nyuma y’urugendo rwo kwibuka.

Yagize ati “Turashima Imana ko hari abo yabashije kurokora, abaganga mukwiye kuba mukora neza ibyo mwarahiriye abandi bakabigiraho, ibyabaye bikaba amateka ariko bikaba isomo mugatanga ubuzima n’ubugingo”.

Muri iki cyumweru gishize , Ibitaro bya Kibogora by’abihayimana b’aba Methodistes Libres byabashije kuvura abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ku buryo bw’umwihariko basaga 130.

Ibigo nderabuzima bishamikiye kuri ibi bitaro uko ari 9 byubakira kandi biha itungo uwarokotse muri buri kigo nderabuzima.

Umugwaneza Jean Claude

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka