Kirehe: Yafatanwe ibiro 15 by’urumogi ararugarama
Muhawenimana Josiane, umugore w’imyaka 27, wo mu Murenge wa Musaza ari mu maboko ya Polisi nyuma yo gufatwa n’irondo ngo yikoreye ibiro 15 by’urumogo mu ijoro rishyira tariki 18 Gicurasi 2015 agahita avuga ko yari arutwaje umugabo wari wamuhaye akazi.
Ubwo twamusangaga kuri Polisi, Sitasiyo ya Kirehe ari na ho afungiye, yavuze ko umugabo baturanye witwa Tuyizere yamusabye kujya kumutwaza amwemerera ibihumbi icumi ngo bageze ku cyambu Tuyizere yambuka Tanzaniya undi asigara amutegerereje ku cyambu.

Ngo yazanye umuzigo aha uwo mugore arikorera undi na we atwara urwo yari afite mu gikapu ahagana mu ma saa sita z’ijoro ngo bahuye n’irondo Tuyizere ariruka bafata uwo mugore.
Muhawenimana asaba imbabazi ngo akajya kurera abana be babiri bakiri bato dore ko ngo amaze umwaka arwaje umugabo we wakoze impanuka.
Ati“ Ndasaba imbabazi sinari nzi ko icyaha kiremereye bigeze aha ni ishuro ya kabiri nari mbikoze. Mumbabarire rwose sinzabyongera njye kurera utwana twanjye tw’incukirane kandi n’umugabo wanjye ni njye umurwaje kuko yakoze impanuka, yaramugaye ntiyabasha no kwigeza ku musarani ni njye umufasha byose”.
Ubuyobozi bwa Polisi i Kirehe burasaba abantu kwirinda ibiyobyabwenge kuko bihungabanya umutekano w’igihugu bikangiza n’ubuzima bw’abaturage.
Busaba abaturage gukomeza gutanga amakuru ku muntu wese babonanye ibiyobyabwenge.
Servilien Mutuyimana
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
uwomubyeyi.nibamureke.kuko.naweyakoraga.ibyo,ataziahubwo,nibakurikirane.uwo,mugabo