Stade Umuganda ishobora kongerwamo imyanya 3500 mu rwego rwo kwitegura CHAN
Itsinda ry’abagenzuzi riturutse mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika, kuri uyu wa mbere ryasuye Stade Umuganda iherereye mu karere ka Rubavu ndetse rinatanga inama ko iyo Stade yakongererwa imyanya y’abafana
Kuri uyu wa mbere taliki ya 18 Gicurasi 2015 mu karere ka Rubavu, hasuwe ibikorwa by’imyiteguro yo kwakira igikombe cy’afrika gihuza abakinnyi bakina imbere mu bihugu byabo (CHAN) kizabera mu Rwanda guhera tariki ya 16/01/2016 kugeza tariki ya 07/02/2016.

Iryo tsinda rikaba ryasuye Stade Umuganda imwe mu zizakinirwaho icyo gikombe, risura ikibuga cy’imyitozo cyubatse inyuma ya Stade Umuganda, ndetse rinasura amahoteli azacumbikira abakinnyi bazaba bitabiriye icyo gikombe.

Aganira na Kigali Today yuma yo gusura ibi bikorwa, umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda ,Nzamwita Vincent De Gaulle yatangaje ko iryo tsinda ryashimye aho ibikorwa bigeze ndetse ko kandi hari icyizere ko mu kwezi kwa munani ibikorwa byo kuyivugurura bizaba bigana ku musozo.
Nzamwita Vincent yagize ati "Imirimo basanze ikorwa kandi babonye ko nta mpungenge zihari , ko mu gihe cyo kwakira CHAN imirimo izaba yararangiye cyane ko n’abafite amasezerano yo kubaka batubwiye ko mu kwa munani bazaba barangije ibikorwa"
Yakomeje agira ati "Iri genzura ni irya mbere rigamije kureba ibyo bari gukora ndetse no gutanga ibitekerezo by’ibikorwa byakongerwamo cyangwa ibyahinduka,irya kabiri izaba ari ukureba ibyo batubwiye niba twarabikurikije"

Nyuma kandi yo kwitegereza aho ibi bikorwa bigeze na nyuma yo kuganira n’amakompanyi afite isoko ryo kuvugurura iyi stade, haje gusangwa nyuma y’aho byakekwaga ko ishobora kuba yakwakira abantu 7000 atari ko bimeze ahubwo ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 4000 ndetse hanatangwa inama zo kwagura aho abantu bicara.
"Twatekerezaga ko iyi stade yajyamo 7000 ariko siko bimeze kuko twabaze dusanga ni imyanya 4000, badusabye ko twagura imyanya kuko haracyari ahantu hashobora kongerwa, stade ikongerwamo nk’imyanya 3500 ikagera kuri 7500" Umuyobozi wa Ferwafa aganira na Kigali Today.

Taliki ya 21 Gashyantare 2015 ubwo Minisiteri y’umuco na Siporo ndetse na Ferwafa basuraga imirimo yo kuvugurura Stade hakaba hari ibikorwa byasaga nk’aho bigenda gake, harimo nko kubaka ikibuga cy’imyitozo, kugeza k’uyu munsi icyo kibuga nacyo kigeze kure cyubakwa ndetse na FERWAFA iratangaza ko gishobora kuzuzura mbere y’igihe cyari giteganijwe.
Iri tsinda rigenzura iyi mirimo rigizwe na Shereen Arafa (Umuyobozi ushinzwe amarushanwa muri CAF), Tarek El Deeb (Umuyobozi ushinzwe ikoranabuhanga muri CAF), Salomon Binyam (Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri CAF) na Iman Said (Umuyobozi ushinzwe kwamamaza no kumenyekanisha ibikorwa muri CAF) ryanasuye ama hoteli agera kuri ane abarizwa mukarere ka Rubavu ateganywa kuzacumbikira amakipe azitabira iri rushanwa rya CHAN.
Andi mafoto kuri iri genzura








Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
none se nduguyangu konumva useka iyanganyije na Somalia wumva bazana Arsenal, cg Man United ko arizo mwemera ese wowe urumusaza, ngotukubaze icyo waba waramaze mubusore bwawe ariko mwagiye mukunda ibyanyu mukanizera ko amaherezo muzatera imbere buriteka muba mugaya ibyiwanyu muvuga Degaule n’abandi, ubwo wowe bagushyizeho wamara iki? Abanyarwanda weee, cg se Aba Rayon weee mudukureho amatiku. Nikipe y’abanyaRwanda nibyo dushoboye twishimire ibyo dufite, bizatuma tugera kubyo twifuza!
Ikipe se shahu ntiyati imaze kuboneka umutoza usobanutse akigendera bamureba siko kunganya na Somalia! De Gaule we...ubwo kandi wasanga wifuza manda ya gatatu nka Nkurunziza!
Uzi ko najyaga ntekereza ko iyi CHAN itaragera. None ngo ni mu kwezi kwa mbere? None se dufite ikipe izaduhagarariramo? Hahahaha, yayindi inganya na Somaria? Ntabwo bizoroha ndagatora.