Huye: Arasaba ko uwanze kugaragaza umubiri wa mushiki we yakurikiranwa
Musengimana Alphonse warokotse Jenoside yakorewe abatutsi mu w’1994 arasaba ubutabera gukurikirana uwitwa Nyandwi wari waranze gutanga amakuru y’ahajugunywe umubiri wa mushiki we witwaga Kayisengire Marie Médiatrice wishe muri Jenoside ngo ashyingurwe mu cyubahiro.
Ubwo hibukwaga ku nshuro ya 21 Jenoside yakorewe abatutsi mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, ku wa 16 Gicurasi 2015, hashyinguwe imibiri ibiri y’abazize Jenoside yabonetse. Umwe muri yo ni uw’uwitwaga Marie Médiatrice Kayisengire, ngo watoraguwe ahitwa i Buvumo mu muringoti wo munsi yo kwa Nyandwi, bakaba baramuhingaga hejuru.

Musengimana, musaza wa Kayisengire, avuga ko uyu Nyandwi yanze kuvuga nkana aho umubiri wa Kayisengire wari uherereye kuko ngo “abahungu be bamumaranye iminsi bamukorera ibya mfura mbi”.
Ngo na mbere y’uko yicwa, bamubwiye gutumaho umuntu ashaka ngo amubwire ijambo rya nyuma, ni uko atumaho murumuna we wari warabohojwe n’umuhutu. Murumuna we uwo ngo yaje kugira amahirwe we ararokoka, kandi ngo ni bwo aheruka amakuru y’umuvandimwe we.
Ikibabaza Musengimana kurushaho, ni uko ngo bageze kwa Nyandwi kane kose bamwingingira kubarangira aho umubiri wa mushiki wabo waba uherereye, ariko akababwira ko atahazi, no “mu magambo atari meza”.

Mu ijambo rye, nk’umwe mu bashyinguye umuvandimwe wabo ku itariki ya 16 Gicurasi 2015, Musengimana yifuje ko Nyandwi uyu yazakurikiranwa, dore ko ari we n’abahungu be nta wigeze ahanirwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi.
Yagize ati “Ndibaza ko nta gupfobya [Jenoside] birenze ibyo. Kwinginga umuntu imyaka 21 igashira, umuhinga hejuru, ukamuteraho ibishyimbo, ibijumba, ukarya … Nasabaga ko niba inzego zishinzwe ipfobya zikora koko, ibyo bintu bazabidufashe”.
Dr. Jean Pierre Dusingizemungu ukuriye Ibuka mu Rwanda, avuga ko Nyandwi akwiye gukurikiranwa mu bucamanza.
Ati “Hari itegeko rihana ipfobya rya Jenoside no guhisha ibimenyetso bya Jenoside… Uzatange ikirego, natwe tugushyigikire”.
Marie Claire Joyeuse
Ibitekerezo ( 5 )
Ohereza igitekerezo
|
kuki badusesereza?azakatirwe burundu mana we!
ibyo birenze kuba ubunyamaswa akurikiranwe nabahungu be badasigaye.
Rwandawe! Uzigisha Ugezeryari? Ahanwe Nabandi Bamurebereho Gusa Birababajepe!
ngo muziyunga da!
keretse uwamutwikisha esanse nkaho ntakindi kimukwiriye ubukoko haryamaga agasinzira mana rwose bamukurikirane