Byumba:Hatoraguwe umurambo w’umugabo
Mu Kagari ka Ngondore mu Mudugudu wa Bukamba, Umurenge wa Byumba mu Karere ka Gicumbi hatoraguwe umurambo w’umusaza witwa Sinabajije Evariste mu muringoti yapfuye.
Amakuru atangwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Byumba, Bayingana Theogene, avuga ko tariki ya 17 Gicurasi 2015 ari bwo abaturage basanze nyakwigendera aryamye mu muringoti yapfuye.
Bakurikiranye ngo babashe kumenya icyaba cyishe uyu Sinabajije Evariste, abaturanyi bavuze ko yari yiriwe anywa inzoga mu kabari kuwitwa Ndahiro JMV ataha yasinze.
Bayingana avuga ko bakeka ko inzoga ari zo zamurushije imbaraga maze akitura hasi akagusha umutwe kuko basanze afite ibikomere mu mutwe.
Yaboneye gutanga ubutumwa bwo kwirinda kunywa inzoga bakarenza urugero ndetse bakajya bataha kare kuko usanga gutaha mu ijoro kandi basinze ari byo bituma bahura n’impanuka zo kugwa ahantu hatameze neza bagakurizamo urupfu.
Ernestine Musanabera
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
aha birandenzekweri kwicwa ninzoga wiguriye
aha birarenze kwicwaninzoga wiguriye kweri birababaje. ni james irwinkwavu.
imana imuhe iruhukoridashira