Nyaruguru: Nta muyobozi mubi uzongera kubaho – Visi Mayor Niyitegeka

Mu muhango wo kwibuka abari urubyiruko bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Nyaruguru ku wa gatandatu tariki ya 16 Gicurasi 2015, Umuyobozi w’Akarere Wungirije ushinzwe Imari n’Iterambere ry’Ubukungu, Fabien Niyitegeka, yavuze ko ubuyobozi bubi bwashutse urubyiruko rukishora mu bwicanyi ariko ngo bikaba bitazongera.

Uyu muyobozi avuga ko urubyiruko rwakoreshejwe n’ubuyobozi bubi rugakora amahano, gusa akavuga ko ashingiye ku ntambwe igihugu kigezeho kiyubaka nta muyobozi mubi uzongera kubaho ngo ashuke urubyiruko, kandi ko ngo n’uwabaho atatinda kumenyekana agakurikiranwa.

Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Ubukungu yememza ko nta muyobozi uzongera gushuka urubyiruko.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyaruguru Wungirije ushinzwe Ubukungu yememza ko nta muyobozi uzongera gushuka urubyiruko.

Ati:”Nta muyobozi mubi uzongera kuza kubigisha ibintu by’amacakubiri. N’uwavumbukamo ari umwe ntiyatinda kumenyekana agahanwa”.

Niyitegeka kandi aboneraho gusaba urubyiruko kwitabira gahunda leta yaushyiriyeho zo kwiteza imbere bakibumbira hamwe ubundi bagatera imbere.

Niyonagira Rose umunyeshuri mu rwunge rw’amashuri rwa Muganza avuga ko nk’urubyiruko bagomba gutera umugongo amateka mabi bagaharanira icyabateza imbere, gusa ngo bagahora bibuka bagenzi babo bazize jenoside kugirango bibahe imbaraga zo guharanira ko bitazongera.

Urubyiruko rurasabwa kwibumbira hamwe rugaharanira icyabateza imbere.
Urubyiruko rurasabwa kwibumbira hamwe rugaharanira icyabateza imbere.

Ati "Nk’urubyiruko twarakoreshejwe twice bagenzi bacu, ariko ibyo tugomba kubitera umugongo tukareba icyaduteza imbere, ariko tugahora twibuka abazize jenoside kuko aribyo biduha imbaraga zo guharanira ko itazongera”.

Gahunda yo kwibuka abari urubyiruko bazize jenoside mu gihugu hose yabaye kuwa Gatanu tariki ya 15 Gicurasi 2015, mu karere ka Nyaruguru naho ikaba yaratangiye uwo munsi hararwa ijoro ryo kwibuka, ndetse no kuwa gatandatu hibukwa urubyiruko rwazize jenoside mu karere ka Nyaruguru, maze ihuzwa no kwibuka muri rusange abatutsi bazize jenoside mu cyahoze ari komini Kivu na Nshili.

Charles RUZINDANA

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Hhhhhh nonese ko mubayobozi babi akarere gafite ubu uyu ariwe wambere!! Ubuse siwe nuyoboye ingabo bakoretse, bamaze abakozi babirukana b azira kutabatura bakabikwizamo umuyobozi w’akarere. Ubuse sibo bongereye umwiryane, amacakubviri n’amatiku byari bihasanzwe!! Ibihaberase harakandi karere mu Rwanda weyari yabyumvamo cg baziko aribo bayobozi beza kuko bahutaza abakozi na rubanda? Ahaaaa ngobarashaka indi mandat kandi uyoboye ingabo ngo yarayibemereye ko azabavugira hose ikaboneka nzaba ndeba nibakomezeee

Alias yanditse ku itariki ya: 19-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka