Gisagara: Isoko ngo ryaragutse ariko ibiribwa biracyari bike
Abaturage bo mu Murenge wa Mugombwa mu Karere ka Gisagara baravuga ko ubucuruzi bumaze gutera imbere, kubera impunzi z’Abanyekongo zahatujwe, gusa bakanavuga ko bafite ikibazo cy’uko ibiribwa birushaho kuba bike kubera ubwinshi bwabo.
Hashize igihe kigera ku mwaka hafi n’igice mu Murenge wa Mugombwa mu karere ka Gisagara hashyizwe inkambi y’abanyekongo icumbikiye impunzi zirenga ibihumbi 7.

Kuva iyi nkambi yahashyirwa ibikorwa bijyanye n’ubucuruzi byariyongereye dore ko ubu noneho hari umubare munini w’abaturage bakenera guhaha. Ubu ngo havutse ibikorwa bitahabaga ariko bikenerwa n’abaturage.
Migambi Pascal utwara moto mu murenge wa Muganza ati “Mbere ntibyari byoroshye kubona aho ugura ama inite yo muri telefoni, nta resitora wari kuhabona ariko ubu byose birahari.”
N’ubwo ubucuruzi bwiyongereye ariko, ngo ibihahwa biracyari bike ibi bigatuma bazamura n’ibiciro mu isoko.
Abanyekongo bavuga ko ibiciro by’ibiribwa bimwe na bimwe byazamutse kuko bagereranyije n’igiciro abatuye uyu murenge bababwira ko cyariho mbere y’uko bahagera,kuri ubu ngo nk’ibijumba byikubye kabiri aho ikiro cyari 100 byabaye 200, ibitoki byo ngo mu gihe hariho n’igihe byaburaga abaguzi bigapfa ubusa, ubu na byo ngo birahenda.
Ku ruhande rw’abaturage bari basanzwe bacuruza ibiribwa binyuranye byera aha mu murenge wa Mugombwa,bavuga ko bitewe no kuza kw’izi mpunzi, abarangura n’abahaha ibiribwa babaye benshi, biba bike ku isoko kuko bikenewe na benshi.
Girbelt Nyirimanzi umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mugombwa asaba abaturage kongera umusaruro w’ubuhinzi kugira ngo bashobore guhaza iri soko rishya bungutse bityo nabo babone amafaranga yatuma barushaho kwiteza imbere.
Ati “Kuza kw’impunzi si ikibazo ahubwo ni igisubizo ku iterambere ryacu, abaturage nibagure ubuhinzi maze bahaze isoko babonye.”
Bimwe mu bikenerwa mu isoko rya Mugobwa harimo imboga zifasha izi mpunzi gusimburanya amafunguro, uyu murenge ku busanzwe ukaba weramo cyane ibitoki n’umuceri.
Abaturage barasabwa kwagura ubuhinzi ntibagire ubwoba bwo kubura amasoko nka mbere kuko isoko ryabo ryagutse.
Clarisse Umuhire
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Amafranga yarabonetse ibiryo birabura. Ubwo se umuntu yabyishimira ra? Gukirira mu byago by’abandi?