Nyaruguru: Imirimo yo kubaka gare n’isoko yatangiye

Mu mpera z’icyumweru gishize, imirimo yo kubaka gare ndetse n’isoko rigezweho mu Murenge wa Kibeho mu Karere ka Nyaruguru yaratangijwe.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyaruguru buvuga ko bwatekereje kubaka iyi gare nyuma y’aho bigaragariye ko aha i Kibeho hagenda abantu benshi baje mu ngendo nyobokamana, bityo ngo imodoka zibazana zikabura aho zihagarara.

Igishushanyo mbonera cy'isoko rigiye kubakwa i Kibeho.
Igishushanyo mbonera cy’isoko rigiye kubakwa i Kibeho.

Bamwe mu batuye muri aka gace ka Kibeho bavuga ko iyi gare izakemura ikibazo cy’imodoka nyinshi zajyaga zibura aho zihagarara ndetse rimwe na rimwe ngo ugasanga zahagaze ku miharuro y’abaturage, ibintu bo bavuga ko wasangaga ari akajagari.

Uwitwa Rurangwa Domitien yagize ati “Igihe abantu baza hano i Kibeho imodoka ziragenda zikaba nyinshi ugasanga zuzuye ahantu hose, hakabaho n’igihe ziza zigahagarara nk’aha ku muharuro, mbese ugasanga ni akajagari”.

Igishushanyo mbonera cya gare ya Kibeho.
Igishushanyo mbonera cya gare ya Kibeho.

Ngayaberura Emmanuel, umwe mu bari gukora mu mirimo y’ubwubatsi bw’iyi gare n’isoko, avuga ko ibi bikorwaremezo bizagirira akamaro ababikoramo bakabona amafaranga, ariko kandi ngo nibimara no kuzura abahatuye nibo bazaba aba mbere mu kubibyaza umusaruro.

Ati “Nk’ubu urabona amazu yo gucururizamo hano i Kibeho yari amaze kuba make, ku buryo iri soko nirimara kuzura abantu bazahita babona aho bacururiza”.

Imodoka ngo zajyaga zibura aho zihagarara zikajya no ku miharuro y'abaturage.
Imodoka ngo zajyaga zibura aho zihagarara zikajya no ku miharuro y’abaturage.

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Amajyepfo, Major General Alex Kagame washyize ibuye ry’ifatizo kuri izi nyubako, yasabye abaturage kwita kuri ibi bikorwaremezo kuko aribo bigenewe, kandi bikaba aribo bizagirira akamaro mbere y’abandi.

Ati “Iri soko nirimara kuzura ni mwe rizagirira akamaro, muzaricururizamo. Murasabwa rero kurifata neza, kandi hari n’ibindi bikorwa Leta iteganya kubegereza birimo nk’umuhanda wa kaburimbo ku buryo ngo numara kubakwa iterambere muri Nyaruguru rizaba rigenda riza”.

Maj. Gen. Kagame asaba abaturage kubungabunga ibikorwaremezo begerezwa kuko aribo bifitiye akamaro.
Maj. Gen. Kagame asaba abaturage kubungabunga ibikorwaremezo begerezwa kuko aribo bifitiye akamaro.

Iyi gare ndetse n’isoko bizatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari imwe, ikazajya yakira imodoka zisaga 60 icyarimwe mu gice cyagenewe guhagararamo imodoka, naho igice cy’isoko kikazaba kigizwe n’imiryango yo gucururizamo isaga 40.

Charles RUZINDANA

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka