Bruce Melodie yarashyize yemera ko yibarutse imfura ye
Umuhanzi Bruce Melodie noneho yemeye ko tariki 12 Gicurasi 2015 yabyaye umwana w’umukobwa.
Mu kiganiro KT Idols cyatambutse kuri KT Radio tariki 16 Gicurasi 2015, uyu muhanzi yemeje aya makuru nyuma y’uko yagiye akomeza gutera utwatsi abamubazaga ibyo kubyara kwe avuga ko atari byo, ndetse agahakana yivuye inyuma amakuru yavugaga ko yaba abana mu nzu n’umukobwa babyaranye.
Abisobanura muri KT Idols, Bruce Melodie yagize ati “Ndagira ngo nsobanure ikibazo cyari kimaze iminsi cyibazwa n’abantu benshi cyo kubyara kwa Bruce Melodie, icyo kintu cyarabaye. […] Nibyo koko nabyaye umwana w’umukobwa ku itariki 12 Gicurasi 2015”.

Bruce Melodie avuga ko impamvu yagiye ahakana ayo makuru mbere ari uko igihe cyo kuyatangaza cyari kitaragera, ndetse akanagira n’imbogamizi y’akazi kenshi kagiye kamuzitira akabura umwanya uhagije wo kugira icyo atangaza kuri uwo mwana we yabyaye.
Ati “Igihe cya nyacyo cyo kubitangaza cyari kitaragera kugira ngo mbitangaze kuko umwana ni umuntu w’igiciro. Ntabwo nihutiye kubitangaza kuko igihe cya byo cyari kitaragera. Umwana ni umugisha”.
Uyu muhanzi yemeza ko ubu atakiri umusore kuko yamaze kwibaruka imfura ye. Gusa avuga ko ibyamubayeho ari ibisanzwe kuko “bibaho ko umuntu yabyara mu buryo butateguwe akabyarana n’uwo batasezeranye”.
Avuga ko ibyamubayeho bidakwiye guca igikuba kuko byaba no ku wundi muntu uwo ari we wese, kandi mbere yo kuba umuhanzi akaba ari umuntu.
Ati “Abahanzi na bo ni abantu, ibyo bintu biba ku bahanzi biba no ku bandi bantu”.
Yongeraho ko icyangombwa ari uko azafata inshingano ze nk’umubyeyi akita kuri uwo mwana we uko bikwiye.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Imana yakoze Kuko Umwana Ni Umugisha.
kukic yabanje kubihakana ubwo iou mutima we wamuciriye urubanza
Ese kare hose yangaga kubitangaza ngo bamenye ko akirumuso ntakundi nyine niyizirikeho icyo gisasu kuko niwe wasambanye adakoresheje agakingirizo