Bugesera: Batatu bapfuye bagwiriwe n’igisenge cy’urusengero

Abantu batatu bapfuye bagwiriwe n’igisenge cy’urusengero rw’Abadiventisiti b’umunsi wa Karindwi ruherereye mu Mudugudu wa Cyahafi, Akagari ka Kabuye, Umurenge wa Nyarugenge mu Karere ka Bugesera.

Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya saa moya z’umugoroba zo ku wa 17 Gicurasi 2015.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyarugenge, Nsengiyumva Charles avuga ko abagwiriwe n’igisenge bari bari gusubiramo indirimbo (repetition).

Yagize ati “Bari mu rusengero baza kumva igisenge gitangiye gukaka basohoka biruka bose, batatu banyura mu muryango umwe usohoka n’abandi batanu banyura mu wundi, abo batatu bagwirwa n’igisenge batarasohoka abandi batanu babasha gusohoka. Babiri bahise bapfa undi apfira kwa muganga ku Ruhuha”.

Nsengiyumva yongeye ho ko ari impanuka isanzwe kuko arirwo rusengero rwari rushyashya mu Murenge wa Nyarugenge rwubakishije ibikoresho bikomeye, rusakaye neza kandi nta mezi atandatu yari ashize rwuzuye.

Arasaba abantu kwita ku bisenge byabo kuko imvura irimo kugwa ifite umuyaga mwinshi.

Abitabye Imana ni uwitwa Bimenyimana Aléxis, Nshimiyimana Gérard na Ndikuryayo Stephanie, imirambo yabo ikaba yajyanywe ku kigo nderabuzima cya Ruhuha.

Uretse urwo rusengero rwaguye, iyo mvura yangije imyaka irimo urutoki, kuri ubu hakaba barimo kubarurwa ibyangijwe.

Egide Kayiranga

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yo nibihangane imana ibakire.

ngabo tomasi yanditse ku itariki ya: 15-02-2017  →  Musubize

twifatanije.nabobabuzababo.bakomezekugirukwihangana.abagiyenabimanibakire.kandibandike.mugitabocyubugingo.

sinumvayabo.bosco yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

imana ibahe ibiruhuko bidashima hahirwa abapfa bapfiriye mumwami ibyaribyobyose bakoraga umurimo wayo rero ibakire imiryango wabo ikomeze kwihangana

brendq yanditse ku itariki ya: 18-05-2015  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka