Muhanga: Ibiciro bya Leta ku bajya muri “misiyo” ngo bibangamira iterambere ry’amahoteri

Umuyobozi wa Hoteri Sprendid, imwe rukumbi iri mu Mujyi wa Muhanga, avuga ko impamvu Muhanga idatera imbere mu by’amahoteri biterwa no kuba ibiciro leta igenera abajya muri za misiyo (Mission) birimo ubusumbane ku buryo bigoye gutinyuka gukorera misiyo i Muhanga.

Yifashishije ingero z’uko ibiciro bihagaze ku mudepite ugiye gukorera mu Ntara ararayo, Umuyobozi wa Sprendid, Kayitare Narcisse avuga ko mu Turere twa Musanze na Rubavu usanga Leta ibatangira amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 54 ku ijoro rimwe naho Huye, Rusizi na Karongi ikabishyurira ibihumbi 39, mu gihe utundi turere harimo na Muhanga Leta yishyura ibihumbi 27 gusa.

Kayitare avuga ko impamvu abashoramari batitabira kuyishora mu mahoteri ari uko ntacyo bakuramo.
Kayitare avuga ko impamvu abashoramari batitabira kuyishora mu mahoteri ari uko ntacyo bakuramo.

Kayitare avuga ko ubusumbane mu kugenera abakozi ba Leta za Misiyo butuma abakenera amahoteri bose bagashaka kujya gukorera aho batanga ka misiyo gatubutse kugira ngo bagire icyo basagura, ari yo mpamvu ntawahitamo kujya Muhanga.

Ibiciro bisumbana kandi ngo bituma abashaka gushora mu Mahoteri bose bajya kuzubaka aho babona hari agafaranga kuko baba babona ab’ahandi nta kigenda, akaba asaba ko hakorwa ubuvugizi ku nzego zibishinzwe hakagira icyahindukaho.

Hoteri Sprendid ngo nta bakiriya bahagije ibona kubera ibiciro bitoya bitangwa kubagirira misiyo i Muhanga.
Hoteri Sprendid ngo nta bakiriya bahagije ibona kubera ibiciro bitoya bitangwa kubagirira misiyo i Muhanga.

Ubwo yasuraga abikorera bo mu Karere ka Muhanga mu kwezi gushize, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’igihugu, Francis Kaboneka yavuze ko impamvu amahoteri y’i Muhanga atagenewe ibiciro biri hejuru byatewe n’imiterere y’ayari ariho igihe byanenwaga.

Min. Kaboneka avuga ko bishoboka ko noneho ubwo Hoteri zitangiye kubakwa hashobora kugira igihinduka.

Iyi ni imwe mu zahoze ari hoteri i Muhanga iza guhomba ndetse itezwa cyamunara.
Iyi ni imwe mu zahoze ari hoteri i Muhanga iza guhomba ndetse itezwa cyamunara.

Yisekera, Minisitiri Kaboneka yagize ati “Amahoteri ya hano icyo gihe yari nyakatsi kuko ubwo ibiciro byagenwaga barebye ahari amahoteri ahagije nka Rubavu na Musanze, nimugaragaza ko mushoboye kubaka amahoteri tuzabihindura”.

Minisitiri Kaboneka kandi yaboneyeho gusaba abikorera b’i Muhanga kurangwa n’ubufatanye kugira ngo babashe koko kuzamura amahoteri yujuje ibyangombwa, kuko ngo abapanga misiyo usibye no gushaka kugira icyo basagura baba bakeneye ahantu hafatika kandi hakwakira abantu benshi icyarimwe.

Centre Saint André Lumina nayo usanga nta bakiriya benshi9 yakira kuko igifite ibyumba bidakora buri munsi.
Centre Saint André Lumina nayo usanga nta bakiriya benshi9 yakira kuko igifite ibyumba bidakora buri munsi.

Ephrem Murindabigwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka