CAF yatangaje ko yanyuzwe n’ibyo yabonye kuri Stade Huye
Nyuma y’aho itsinda ry’abagenzuzi ryaturutse mu mpuzamashyirahamwe y’umupira w’amaguru muri Afrika (CAF) risuriye ibikorwa byo gutunganya Stade Umuganda ya Rubavu, kuri uyu wa kabiri hari hatahiwe Stade Huye aho iri tsinda ryatangaje ko rifitiye icyizere u Rwanda ko iyi mirimo izarangira neza kandi ku gihe.
Kuri uyu wa kabiri,taliki ya 19 Gicurasi 2015, Itsinda ry’abagenzuzi riturutse muri CAF ryakomeje ibikorwa byo kugenzura imyiteguro yo kwakira igikombe cy’Afrika kizabera mu Rwanda guhera tariki ya 16/01/2016 kugeza tariki ya 07/02/2016.

Nyuma yo gusura imirimo yo kubaka Stade Huye yatangiye mu mwaka wa 2011, iri tsinda ryatangaje ko ryanyuzwe n’aho imirimo igeze ndetse ritangaza ko rinafite icyizere gihagije ko iyo mirimo izarangira ku gihe.

Mu kiganiro twagiranye na Junior Salomon Binyam Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri CAF yagize ati "U Rwanda rufite ubunanaribonye bwo kuba rwarakiriye igikombe cy’Afrika cy’abatarengeje imyaka 20 mu mwaka wa 2009 ndetse n’icyabatarengeje imyaka 17 mu mwaka wa 2011 kandi babikoze neza, nta bwoba dufite ko ibikorwa byazadindira kandi turizera ko igikombe bazacyakira neza"
Ku ruhande rwa Minisiteri y’umuco na Siporo yari ihagarariwe n’Umunyamabanga uhoraho,Bugingo Emmanuel nawe yatangaje ko n’ubwo imirimo yagiye idindira ariko bafite icyizere cy’uko biteguye kwakira iri rushanwa
Bugingo Emmanuel ati"Kugeza ubu hari ibyifuzo bagiye batugezaho,ariko ubwo tugomba kwicara tukabiganira kandi icyizere kirahari,urebye icyizere ba rwiyemezamirimo batanga, turizeza abanyarwanda ko iyi mirimo izarangirira igihe kandi neza"
Andi mafoto kuri Stade Huye









Sammy IMANISHIMWE
National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
bihangane basane na stade umuganda kuko ntabwo ijyanye nikerekezo.kabi
sa
nibakomerezaho turabashyigikiye